Advertise your products Here Better Faster

Iyo ujya guca urubanza urararama, iyo baduha ibyo twakoreye tuba ducyuye atatu – Banamwana Camarade

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Nyuma yo gutsindwa igitego kimwe ku busa (1-0) umukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Etoile de l’Est yari yakiriwe na Rayon sports kuri stade amahoro, umutoza Banamwana Camarade agaragaje ukutishimira ibyemezo by’abasifuzi basifuye uyu mukino avuga ko iyo baca urubanza bararamye bagaha ikipe ye ibyo yakoreye aba atsinze Rayon sports ibitego bibiri.

Bimwe mu byo umutoza Banamwana yagarutseho mu kuvuga ko ikipe ye itahawe ibyo yakoreye, harimo kuba mu gice cya mbere umunyezamu w’ikipe ya Rayon Sports Bashunga Abouba byabaye nk’ibigaragara ko akoreye ikosa rutahizamu wa Etoile de l’Est ndetse bamwe bakabona ko afatiye umupira inyuma y’urubuga rwe, ariko umusifuzi akamuhanisha ikarita y’umuhondo, umutoza Camarade abona atari ko byari kugenda ahubwo ko yari ikarita y’umutuku.

Ati “Niba gardien  ari muri surface agakora kuri ballon, ni jaune avec penalty.niba ari inyuma ya surface ni rouge ntago ari jaune ariko iyo utanze iyo avantage ugatanga jaune, ni ukuvuga ngo hari uwo uri guha avantage. Kandi iyo uje guca urubanza urararama. Niba ubonye penalty ubonye mu minota y’inyongera, iyo bayiduha natwe twari bube twayibonye, niba hari iyo kamoso bamupashe umudefanseri aramufata, twari bube nibura dufite ibitego bibiri kimwe”.

Aha umutoza Camarade agomba kuba yavugaga ko biba penality iyo umunyezamu arenze urubuga rwe agakinira nabi umukinnyi w’indi kipe uri mu buryo bwo gutsinda igitego ko ari bwo biba ikarita itukura abihuza n’ikosa bashunga yakoreye rutahizamu wa Etoile de l’Est wasaga n’ugiye gutsinda igitego nyuma y’amakosa yo gutakaza umupira hagati ya ba myugariro ba Rayon Sports.

Umutoza Banamwana yakomeje yinubira uburyo umusifuzi yemereye Rayon Sports gusimbuza inshuro zirenze iziteganywa n’amategeko y’umupira w’amaguru avuga ko kuba byabaye ho ko inshuro zo gusimbuza zirenga izagenwe na byo ari ikindi kibazo.

Ati “Remplacements ziba ari eshanu ariko mu buryo butatu, iyo rero zikozwe mu buryo bune, ni ukuvuga ngo icyo gihe warengeje remplacement zakabaye zikorwa”.

Ku gusimbuza kwabayeho ku ruhande rw’ikipe ya Rayon Sports ni aho Steve Elo Manga yasohotse mu kibuga hakajyamo Mico Justin naho Mico Justin nawe yaje gusimburwa na Youcef, mu gihe Manase Mutatu wanatsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino yaje gusimburwa na Niyonkuru Sadjat ndetse na Mujyana Fidele waje gusimbura Iranzi Jean Claude na Nishimwe Braise wasimbuye Ndizeye Samuel.

Itegeko rivuga ko ubakinnyi batanu bashobora gusimbura ariko bigakorwa mu buryo butatu gusa mu gihe kuri uyu mukino byabayeho inshuro 4.

Ku munsi utaha wa shampiyona ikipe ya Etoile de l’Est izakirira i Ngoma ikipe ya Gasogi united ku ya 1 Ukuboza 2021.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space