Advertise your products Here Better Faster

IMBARAGA n’izindi nzego zikora ku buhinzi n’ubworozi baganiriye ku ngaruka za COVID-19 ku musaruro.

Abayobozi mu nzego zitandukanye zikora ku buhinzi n’ubworozi – zirangajwe imbere na Imbaraga Farmers Organization – baganiriye ku ngaruka za COVID-19 ku musaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda.

Ni mu nama yateranye kuri uyu wa 15 Nyakanga, 2020, aho inzego zririmo: Urugaga rw’abahinzi n’aborozi mu Rwanda (IMBARAGA), Ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ) n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), hiyongereye inzero za leta z’ubuhinzi zahuriye hamwe zireba ibibazo n’ibisubizo bikenewe ku ihungabana ry’umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi mu gihugu mu bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Munyakazi Jean Paul uhagarariye IMBARAGA yatangaje ko icyorezo cya Coronavirus cyagize ingaruka nyinshi ku buhinzi n’ubworozi, mu byiciro bitandukanye harimo umusaruro ku bihingwa, imduto n’imboga, inkoko n’amagi, ubworozi bw’ingurube n’ibindi, aboneraho gusaba leta kurushaho kugena ibisubizo bikwiye.

Yagize, ati: “Turasaba ko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyarushaho guhana amakuru n’abahinzi ku ngamba zihutirwa zikwiye kwitabwaho ngo umusaruro utazongera gutikira. RAB ikazana ku gihe imbuto n’inyongeramusaruro ku bahinzi mu gihe hitegurwa igihembwe cy’ihinga gishya.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IMBARAGA bwana Gafaranga we yagarutse ku ruhare itangazamakuru ryagize mu gutanga amakuru ku bahinzi n’aborozi muri ibi bihe bya COVID-19, anasaba ko imbaraga zaba nyinshi ku ruhande rwa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) n’abakora ubuhinzi n’ubworozi mu kuziba icyuho icyorezo cyazanye.

Hitayezu Christophe, wari ku ruhande rw’ishyirahamwe ry’abanyamakuru (ARJ) yagarutse ku ruhare itangazamakuru ryagize mu kumenyekanisha amakuru muri ibi bihe by’icyorezo, ashimangira ngo zimwe mu nzitizi ku banyamakuru zari uko akenshi amakuru yabageragaho ari menshi yabaga ari avuga ku cyorezo gusa, mu gihe ajyanye n’ubuhinzi n’ubworozi ybaga make bitewe n’izindi mpamvu zirimo ko ibitangazamakuru byinshi bikorera mu mujyi kandi amakuru y’ubuhinzi n’ubworozi yiganje mu cyaro, kimwe n’uko amikoro ahanitse yo kugana ahakorerwa ubuhinzi n’ ubworozi aba ari inzitizi ku bitangazamakuru bimwe na bimwe.

Bwana Hitayezu yasbye ko hakongerwa imbaraga mu ihuriro rihuza abanyamakuru n’inzego zikora ku buhinzi mu kurushaho gukora inkuru zihagije ku bagenabikorwa n’abagenerwabikorwa muri rusange.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space