Advertise your products Here Better Faster

Haiti: Polisi yavuze ko abicanyi b’abanyamahanga ari bo bivuganye perezida Moïse

Itsinda ry’abagizi ba nabi 28 b’abanyamahanga, harimo abahoze mu gisirikare b’abanya Colombia, ni bo bishe perezida wa Haiti Jovenel Moïse nk’uko bitangazwa na polisi y’iki gihugu.

Nyuma gato y’urugamba rw’amasasu mu murwa mukuru Port-au-Prince, 17 bahise batabwa muri yombi, bamwe bafatiwe ku nzu bari bariho, abandi bafatirwa kuri ambasade ya Taiwan bamaze kwinjira mu gipangu cyayo.

Batatu mu bakekwaho ubu bwicanyi bahise bicwa na polisi, mu gihe abanda umunani bo bagishakishwa.

Abatawe muri yombi, buje ibikomere, beretswe itangazamakuru ku wa kane tariki 8/7/2021, kumwe n’umurundo w’intwaro zose zafashwe.

Iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga ko kugeza ubu uwateguye iki gitero ataramenyekana ndetse n’impamvu cyateguwe.

Iki gitero cyabaye mu masaha ya kare yo ku wa gatatu, ubwo abantu bitwaje intwaro binjiye mu rugo rwa perezida mu mujyi wa Port-au-Prince, baramurasa arapfa banakomeretsa umugore we.

Bwana Moïse wari ufite imyaka 53 y’amavuko yasanzwe agaramye afite ibikomere by’amasasu 12 yanajombowemo ijisho, nk’uko byemezwa n’abayobozi mu gihugu.

Umugore we Martine Moïse w’imyaka 47 y’amavuko yari yakomerekejwe bikomeye, gusa ubu ameze neza nyuma yo kuba yarahise ajyanwa i Florida muri Amerika kuvurirwayo.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1426 Shares