Advertise your products Here Better Faster

ECAHF: Police HC na Cereal yo muri Kenya nizo zizahurira ku mukino wa nyuma

Police HC igeze ku mukino wa nyuma w’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere mu karere ka Africa y‘Iburasirazuba no hagati(ECAHF), ibigezeho imaze gutsinda ikipe yo mu kirwa cya Zanzibar yitwa Ngome. Ni mugihe ikipe ya Cereals yari yatsinze Black Mamba, zose ni izo mu gihugu cya Kenya. Umukino wa nyuma uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Ukuboza.

Mu ntangiriro z’umukino wahuje Police HC na Ngome byasaga nk’aho Ngome iza gutsina uyu mukino kuko abakinnyi bayo bakinishaga ingufu ndetse ibitego bikagenda byegerana ku mpande zombi. Gusa ntabwo byaje guhira iyi kipe kuko iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye ikipe ya Police HC ifite ibitego 15 yo ifite ibitego 11.

Mu gice cya kabiri ikipe ya Police HC yagarutse ifite ingufu zidasanzwe itangira kugenda iha intera ikipe byari bihanganye kuko yatangiye kugenda iyiha ikinyuranyo cy’ibitego bigera kuri 7. Iminota 60 y’umukino yose yarangiye Police ifite ibitego 29 kuri 23 bya Ngome.

Umutoza wa Police HC, Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana yasobanuye igituma ikipe abereye umutoza yakunze kugenda igorwa cyane mu gice cya mbere.

Yagize ati” Nibyo koko byaragaragaye ku mukino twakinnyena Nyuki none n’uyu munsi byagaragaye, mu gice cya mbere mbanza gufata umwanya nkiga imikinire y’ikipe duhanganye ariko nkirinda kwinjizwa ibitego ngo banjye imbere. Mu gice cya Kabiri murabibona ko iyo tugarutse tuza dukosora byose kuko tuba twamaze kumenya imikinire y’ikipe turimo gukina.”

Iri banga, Umutoza IP Ntabanganyimana arihuriyeho na Kapiteni wa Police HC, CPL Duteteriwacu Norbert kuko inshuro nyinshi abanza hanze y’ikibuga. CPL Duteteriwacu yavuze ko ubu we n’abakinnyi bagenzi be intego ni ugukora ibishoboka byose bakisubiza igikombe cya ECAHF noneho bakakimanukana mu Mujyi wa Kigali.

Umutoza wa Police HC, Kapiteni ndetse n’abakinnyi muri rusange barashimira ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, abafana ndetse n’itangazamakuru ryo mu Rwanda uburyo bakomeje kubatera ingabo mu bitugu bikabafasha gukomeza kwitwara neza.

Muri iri rushanwa ikipe y’abakobwa bo mu ishuri ryisumbuye rya Kiziguro (Kiziguro SS) riherereye mu Karere ka Gatsibo kuri uyu wa Gatandatu izakina na Cereals y’abokobwa bo mu gihugu cya Kenya, izatsinda izatwara igikombe.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space