Advertise your products Here Better Faster

Dar es Salaam: Police HC yinjiye muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa nyuma yo gutsinda Nyuki HC

Kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ukuboza ku isaha ya saa sita z’amanywa za Dar es Salaam ari zo saa tanu z’i Kigali nibwo hari hatangiye umukino wahuzaga Police HC na Nyuki HC yo mu kirwa cya Nzanzibar. Umukino warangiye Police HC itsinze Nyuki HC ibitego 28 kuri 22.

Ni umukino watangiranye imbaraga n’ishyaka ku mpande zombi ndetse ikipe ya Nyuki yacishagamo ikarusha ibitego Police HC ariko abakinnyi ba Police HC bagashyiramo ingufu bakagombora. Iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye Police HC iri imbere n’ibitego 15 kuri 11 bya Nyuki HC.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko umutoza wa Police HC abona umwanya wo kwereka abakinnyi amayeri bashobora gukoresha mu gice cya kabiri. Igice cya kabiri kihariwe na Police HC ku buryo bugaragara kuko yatangiye kugenda irusha Nyuki HC ibitego bigera kuri 7. Byaje gutuma iminota 60 y’umukino wose irangira Police HC ifite ibitego 28 kuri 22 bya Nyuki HC.

Nyuma y’umukino umutoza wa Police Handball Club, Inspector of Police(IP) Antoine Ntabanganyimana yagarutse ku byatumye abakinnyi abereye umutoza bagorwa cyane n’ikipe ya Nyuki mu gice cya mbere.

Yagize ati “Iyi kipe yagize umwanya uhagije wo kutwiga imikinire yacu kuko ubwo duheruka gutsinda Black Mamba bari bicaye hano ku kibuga batureba. Twabanje gushaka kugarira cyane bituma mbanza mu kibuga Murwanashyaka Emmanuel kugira ngo afashe abandi kugarira. Ariko aho nazaniye mu kibuga kapiteni w’ikipe, CPL Duteteriwacu Norbert wabonye ko byatumye tubona ibitego kandi tukanugarira.”

IP Ntabanganyimana yavuze ko igice cya mbere cyamuhaye umwanya wo kwiga imikinire ya Nyuki HC bituma akora impinduka mu kibuga.

Uwimana Jackson, Umunyezamu wa Police HC yigaragaje cyane agora abakinnyi ba Nyuki HC kuko yagiye akuramo ibitego byari byabazwe, Uyu mukino nawo warangiye Police HC iwutsinze ku bitego 25 ku bitego 19.

Umutoza wungirije wa Nyuki HC, Abdalah Conta yavuze ko Police HC ari ikipe nziza abakinnyi bayo bafite uburyo butandukanye bwatumye bamutsinda.

Yagize ati “ Ikipe ya Police HC ni ikipe nziza cyane, abakinnyi bayo barihuta cyane kandi n’iyo bibaye ngombwa guhagarara bahagarara vuba cyane, bafite ukuntu baba bahagaze mu kibuga(Formation), uko bahana hana umupira byose bituma babasha gutsinda cyane.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Ukuboza hakinwa imikino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza(Demi Final), Police HC izakina na Ngome HC nayo yo mu gihugu cya Zanzibar.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space