Advertise your products Here Better Faster

Coronavirus: Tanzaniya yemeje ko habonetse umurwayi wa mbere

Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu

Letaya Tanzaniya imaze kwemeza ko umuntu wa mbere yagaragawe ho coronavirus, uyu akaba ari umugore w’imyaka 46 wari uvuye mu gihugu cy’Ububiligi.


Minisitiri w’ubuzima muri iki gihugu madamu Ummy Mwalimu yavuze ko uyu wagaragawe ho n’iyi ndwara ari umwenegihugu wa Tanzania wageze muri iki gihugu azanywe n’indege ya Rwandair cyakora yavuze ko kugeza ubu uyu murwayi ameze neza ndetse ari kwitabwa ho.


Tanzaniya ibaye igihugu cya 3 cyo muri Afurika y’uburasirazuba kibonetse mo umuntu urwaye iyi ndwara nyuma ya Kenya n’u Rwanda naho muri Afurika muri rusange coronavirus imaze kugera mu bihugu 21 ndetse abamaze gufatwa na yo bagera kuri 127.

Igihugu cya Afurika y’epfo nicyo gifite umubare munini kugeza ubu aho abamaze kwandura muri iki gihugu ari 62.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space