Advertise your products Here Better Faster

Abavuzi bigenga bahawe ubumenyi bwo kunoza gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.

Abavuzi b’amatungo bigenga bo ku rwego rw’abadogiteri baturutse mu turere dutandukanye bongerewe ubumenyi n’urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda (RCVD) ku bufatanye bwa MINAGRI ishami rishinzwe ubworozi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu rwego rwo kunoza gahunda ya leta igamije guteza imbere ubwishingizi bw’amatungo cyane cyane korohereza umwishingizi kumenya ikishe itungo kugirango umworozi yishyurwe.

Mu gihe leta iri gushishikariza aborozi b’amatungo atandukanye kuyashakira ubwishingizi, hari ho ikibazo cy’umubare muto w’aba banyamwuga bakora igenzura rishingirwaho kugira ngo umworozi wapfushije itungo ryari ryishingiwe abe yakwishyurwa.

Dr Patience Batesi ni umwe mu bahuguwe yabwiye Pressbox  ko yungutse byinshi birimo ko kumenya ikishe itungo atari uguhita ubaga ahubwo ko uba ugomba no kugenzura ibindi byinshi bitandukanye nk’uko yabikoraga mbere.

Agira ati “Abantu bajyaga bajya gupima hapfuye inka, hapfuye ingurube cg hapfuye inkoko, akumva ko nahagera ari bufate icyuma agafungura inka ashaka kumenya icyayishe. Ariko nk’umuntu ugiye kugenzura ikishe itungo, ukeneye amakuru yuzuye. Rero aho uyakura ntabwo ari mu kuyibaga gusa, urareba aho yaryamaga, urareba ibyo yaryaga uranareba ububiko (stock) y’ibyo yaryaga, ikindi gikomeye twize ni ugufata amakuru ku mworozi kugira ngo umwishingizi azayashingireho afata umwanzuro”.

Inzobere mu buvuzi bw’amatungo akaba n’uhagarariye abavuzi b’amatungo mu ntara y’Iburasirazuba Dr. Charles Nkuranga ari na we wahuguraga aba baveterineri avuga ko impamvu y’aya masomo ari ukuziba icyuho cy’umubare muto w’abanyamwuga babasha gukora raporo ishingirwa ho n’umwishingizi kugira ngo umworozi wapfushije itungo atabigizemo uburangare ntahombe.

Ati “Twahuguye abaveterineri b’abadogiteri kubera gahunda ya leta yo gushyira amatungo mu bwishingizi, rero usanga abishingizi hari ibyo baba bakeneye mu gihe itungo ryapfuye, nko gusuzuma iryo tungo bikozwe n’umuvuzi wabyigiye ufite impamyabumenyi ya A0, agakora raporo neza akaba ari yo bashingiraho mu kumenya niba umworozi yishyurwa cyangwa atishyura”.

Dr Nkuranga akomeza avuga ko hari n’igihe umworozi apfusha itungo biturutse ku rugomo rw’abandi bashobora kuyiha ibiyica nk’ibyuma cyangwa ibindi akavuga ko iyo umuvuzi akoze igenzura neza abona ikishe inka bityo umworozi ntahombe.

Ati “Mu gusuzuma, itungo ryakorewe ubugome byose biragaragara. Bijya biba cyane mu biraro rusange za Gakenke n’ahandi usanga hari ufite ubwatsi bw’inshi undi atabufite bamwe bakajya kwiba ugasanga uwibwa ashyize inshinge mu rubingo, inka yapfa veterineri yagenzura agasanga urushinge ku mutima”.

Inzobere mu buvuzi bw’amatungo akaba n’uhagarariye abavuzi b’amatungo mu ntara y’Iburasirazuba Dr. Charles Nkuranga, wahuguraga aba baveterineri

Irankunda Emmanuel ukorera ikompanyi y’ubwishingizi ya UAP nk’imwe mu zitanga ubwishingizi bw’amatungo yabwiye Pressbox ko mu kazi kabo hakenerwa abahanga mu kugenzura ikishe itungo kugira ngo umworozi yishyurwe, akavuga ko bishingira itungo ryishwe n’impanuka, ndetse n’uburwayi ariko mu gihe bigaragaye ko harimo uburangare bw’umworozi icyo gihe atishyurwa.

Ibiciro by’ubwishingizi bw’amatungo bigenwa na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) aho inka yishingirwa ku giciro kingana na 4.5% -7% by’igiciro cy’inka ku mwaka mu gihe inkoko yishingirwa ku mafaranga 3% -6% y’igiciro cyayo ingurube ikishingirwa 5% -7% y’igiciro cyayo.

Gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo mu Rwanda yatangiye mu mwaka wa 2017 ikaba igamije gufasha aborozi kutagwa mu gihombo mu gihe amatungo yabo yapfuye. Cyakora umubare w’abaveterineri bakora isuzuma rya gihanga rishingirwaho hishyurwa umworozi baracyari bake kuko ubu bangana na 75 mu gihugu hose umubare muto ugereranyije n’imirenge 416 igize igihugu.

Pressbox Author

Pressbox Author

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space