Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu
Sendegeya Elie w’imyaka 90 y’amavuko ufite ubumuga bwo kutabona ndetse umaze imyaka myishi yaravunitse ukuguru avuga ko we numugore we w’imyaka 89 bakuwe ku rutonde rw’abahabwa ingoboka bari basanzwe bafata ngo kubera ko batasangiraga n’umuyobozi w’umudugudu.
Uyu musaza n’umukecuru we batuye mu murenge wa Bweramana akagari ka Buhanda umudugudu wa Munini bombi bahora baryamye ku gasambi ku mbuga y’icumbi ryabo ndetse bavuga ko bagaburirwa bakanabyutswa n’umukazana wabo utuye hafi aho.
Muzehe Sendegeya avuga ko yari asanzwe afata inkunga y’ingoboka nyuma akaza kuyamburwa ngo kuko atahagaho umuyobozi w’umudugudu wa Munini witwa Nkurikiyinka Eliezel.
Agira, ati: “Ingoboka narayihabwaga nyuma nza kuyamburwa kuko abandi batangaga ruswa njyewe sinyitanjye.”
Uyu musaza avuga ko abaturage bose batoye ko akomeza guhabwa iyi nkunga kuko bazi uko abayeho, akomeza avuga ko umuyobozi w’umudugudu agira icyenewabo ngo kuko abo mu muryango we hari mo abafata aya mafaranga nyamara ari bo batoya kuri we.
Ati: “Rwose mbona barankuye mu bafata ingoboka ndengana nyamara nyina na nyirasenge bo barayafata”
Sendegeya akomeza avu ko kubera iza bukuru n’ubumuga kugeza ubu nta tungo na rimwe agira ngo kuko abajura bamwibye inkoko, ihene, ndetse n uburingiti batwaye ku manywa y’ihangu ubwo we n’umufasha we bari basinziriye.
Si ingoboka gusa uyu musaza avuga ko atabona kuko n’ubufasha buhabwa abafite ubumuga nta bwo abona nyamara amaze imyaka 26 atabona ndetse amugaye n’ukuguru.
Uyu musaza asaba inzego zo hejuru kumurenganura zikamusubiza inkunga ye uko yaba ingana kose ndetse akanashimira nyakubahwa Perezida wa repuburika y’u Rwanda wageneye abageze mu za bukuru ako kabando.
Mu gushaka kumenya icyo inzego zisumbuye zibivugaho ntibyadukundiye kuko inshuro zose twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ntiyatuboneye umwanya mu nzira zose twanyuzemo.
Inkunga y’ingoboka yashyizwe ho na leta y’u Rwanda muri 2016 ikaba ari amafaranga ahabwa abageze mu za bukuru abafasha mu busaza bwabo.