Advertise your products Here Better Faster

Rwanda Premier League yabonye abaterankunga ba Shampiyona

Yanditswe na Adam Yannick.

Tariki 18 Nzeri 2025 nibwo Rwanda Premier League yasinyanye amasezerano n’Ikigo cya @ePoBoxRwanda , gitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kohererezanya ubutumwa aho telefoni yawe ihinduka ‘Digital address’.

Aya masezerano agamije ubufatanye mu guhemba umufana w’umukino, umukinnyi w’icyumweru n’umukinnyi w’umwaka.

Umukinnyi witwaye neza mu cyumweru azajya ahembwa 200.000 Frw, uw’umwaka ahembwe imodoka ifite agaciro ka Miliyoni 15 (15M),mu gihe umufana witwaye neza ku mukino wa Rwanda Premier League azajya ahembwa 25.000 Frw.

Nyuma yo gusinyana n’umuterankunga uzajya uhemba umukinnyi w’icyumweru ndetse n’umukinnyi w’umwaka yongeye gusinyana amasezerano tariki 19 Nzeri 2025, y’umwaka umwe w’imikino (2025-26), afite agaciro ka miliyoni 60 Frw.

Ayo masezerano akaba akubiyemo kujya bahemba umukinnyi w’umukino, umukinnyi w’ukwezi,Umuzamu w’ukwezi, Umutoza w’ukwezi .

Umuyobozi wa Be One Gin, Habumugisha Jean Paul yavuze ko bahisemo gufasha Sosiyete no kugira ngo mu mafaranga babaha bagura ibinyobwa bya bo hagire bike bibagarukira.

Ati “Ntabwo twibanda ku bintu bitubyarira inyungu gusa ahuhwo twatekereje kuri sosiyete ni muri urwo rwego twatekereje akantu katera imbaraga abakinnyi (motivation). Turashaka ko mu byo baduha hari ibibagurukira binyuze muri Siporo. Ndakeka tuzakorana neza nk’uko mbere byari bimeze.”

Yakomeje avuga ko icyatumye batekereza gufatanya na Rwanda Premier League ari ukugerageza gufasha mu iterambere ry’umuturage.

Chairman wa Rwanda Premier League, Mudaheranwa Hadji Yusuf yavuze ko ibi bihembo bizafasha n’ikipe y’igihugu.

Ati “ibi bihembo ntabwo bizafasha umukinnyi n’amakipe ahubwo bizafasha n’ikipe y’igihugu kuko bizongera ihangana mu kibuga bitume n’abakinnyi bazamura urwego maze ikipe y’Igihugu ibyungukiremo.”

Umukinnyi w’umukino azajya ahembwa ibihumbi 100 Frw, umukinnyi w’ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 400 Frw. Umutoza w’ukwezi azahebwa ibihumbi 300 Frw ni mu gihe umunyezamu w’ukwezi azajya ahembwa ibihumbi 200 Frw.
Nk’uko bigaragara nyuma y’uko hari kugenda hagaragara abaterankunga biragaza ko tugiye kongera kubona abakinnyi bahatanira ibihembo, abatoza, abazamu ndetse nk’uko byatangiye ku Bakunzi aho bamaze guhemba abakunzi batatu. Uwa Gorilla,uwa Gicumbi nuwa Kiyovu Sports Club.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space