Advertise your products Here Better Faster

Ibyaranze icyumweru cy’ubuvuzi ku bufatanye n’ingabo

Kuri uyu wa 03 Nyakanga 2025 ku bitaro Bikuru bya Kibungo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana ari kumwe n’umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurikia y’Iburasirazuba (EAC) Veronica Mueni Nduva bitabiriye igikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe ubuvuzi bwakozwe binyuze mu bufatanye bw’Ibitaro n’Ingabo zo mu bihugu bigize uyu muryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yashimye iki gikorwa ku buryo cyafashije abaturage kubona ubuvuzi ari benshi, nta kiguzi. 

Ati “Turabashimira ko mwahisemo Ngoma, mukaduha inzobere ziyongera ku zisanzwe ku bitaro bya Kibungo, abaturage benshi bakavurwa nta kiguzi”

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko iki gikorwa cyagenze neza, ashimira ingabo zaturutse mu bihugu bitandukanye.

Ati “Mu izina ry’abaturage turashima abagize uruhare muri iki gikorwa, turashimira kandi inzego za leta zagize uruhare mu migendekere myiza y’iki gikorwa”

Muri iki Cyumweru abaturage bavuwe indwara ziri mu byiciro binyuranye, zirimo indwara zo mu mubiri, iz’amaso, iz’ababyeyi, indwara zo mu kanwa, iz’abana, kubaga amagufa n’izindi nyinshi.

Ni igikorwa cyabaye umwihariko muri uyu mwaka kuko cyabaye impurirane y’ibikorwa by’Ingabo zisanzwe zikora buri mwaka imbere mu gihugu, ibikorwa byo kuvura abaturage bya EAC ndetse no kwizihiza imyaka 25 Polisi y’u Rwanda imaze ifatanya n’abaturage.

Iki gikorwa cyanakorewe muri tumwe mu tundi turere tw’igihugu, gisiga abarenga ibihumbi 40 bahawe ubuvuzi.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.

twandikire

ibaba copy

Design by Ibaba Creative Space