Yanditswe na Adam Yannick
Ninde wigiza nkana Hagati ya Munyakazi Sadate n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports FC?
Tariki 18 Ukuboza 2024, nibwo hagiye hanze ibaruwa yanditswe na Munyakazi Sadate asaba ibiganiro n’ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports ku masezerano kompanyi ahagarariye zagiranye n’umuryango wa Rayon Sports ndetse anishyuza amafaranga yayigurije mu bihe bitandukanye.
Mu ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon sports buyobowe na Twagirayezu Thadee ndetse amenyesha Muvunyi Paul uhagararariye urwego rw’ikirenga, ivuga ko Kompanyi ze zirimo MK Sky Vision Ltd na Three Brothers Group ltd yagiranye amasezerano n’umuryango wa Rayon Sports yo kujya ashakira abafatanyabikorwa ndetse no gucuruza ibikoresho biriho ibirango bya Rayon Sports.
Mu ibaruwa avuga ko ayo amasezerano yayagiranye n’umuryango wa Rayon Sports ku matariki 16 werurwe 2019, yo kujya bacuruza ibintu byose biriho ibirango bya Rayon Sports.
Munyakazi Sadate anavuga ko muri ibyo bihe bitandukanye, yagiye aguriza Rayon Sports FC amafaranga angana na Milliyoni 85 n’ibihumbi 383 ariko ko hari nandi bahaye iyi kipe mu gihe batangiraga gukorana byiswe umusogongero.
Ibi byose Munyakazi Sadate na Kompanyi zose ayoboye , barifuza ko habaho ibiganiro bigashakirwa umuti kuko Rayon Sports FC itubahirije ibiri mu masezerano kuko yatanze amasoko iyaha abandi mu gihe byari bibujijwe kuko Kompanyi za Munyakazi Sadate bari bagifitanye amasezerano.
Kuko Rayon Sports FC yahaye isoko iduka rya Kwesa risanzwe ricuruza imyambaro ndetse n’ibindi bikoresho biriho ibirango bya Rayon Sports ibintu uyu mugabo yafashe nko kurenga ku mategeko kandi baragombaga kubiganiraho.
Rayon Sports hari abantu bamaze iminsi bayishakira abafatanyabikorwa bo kwamamariza, twarabibonye ubwo iyi kipe yamamazaga mu mukino wa Shampiyona wayihuje na APR FC nabyo avuga ko byari bikwiye guhabwa Kompanyi ahagarariye yitwa Mk Sky Vision Ltd.
Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio imwe impande zombi zahawe ijambo. Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports yavuze ko mu ibarwa yabonye ntaho abona agomba kugirana ibiganiro na Munyakazi Sadate ndetse n’uhagaririye urwego rw’ikirenga Muvunyi Paul yavuze ko mubo umuryango ufitiye amadeni Sadate atarimo.
Igikomeje kwibazwa kugeza ubu, Munyakazi Sadate azarega ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports kuko bwo buhakana ayo masezerano ndetse n’amafaranga avuga ko yabugurije mu bihe bitandujanye?
Bamwe bakaba barimo kwibaza ngo kubera iki atishyuze Ubuyobozi bwariho mbere y’ubu bwagiyeho? Nk’uko bigagara avuga ko ayo mafaranga yayagurije ikipe mu bihe bitandujanye, ku buyobozi bwa Paul Muvunyi,ku buyobozi bwe ndetse n’ubuyobozi bwa RTD Uwayezu Jean Fidèle.
Mu minsi ishize Munyakazi Sadate yatangaje ko we n’ubuyobozi buriho nta kibazo bafitanye bari mu mwuka umwe nyuma y’amakimbirane yavugaga hagati yabo ariko benshi batunguwe no kubona arimo kwishyuza amafaranga agera hafi million 90 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rayon sports FC kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa Shampiyona, ifite amanota 33 nubwo harimo kuvugwamo ibi bibazo.
Tuzakomeza gukurikirana iki kibazo kugeza kirangiye tumenye niba Munyakazi Sadate azemera agaheba ayo mafaranga yagurije umuryango wa Rayon Sports ndetse niba nayo masezerano bagiranye azemera agapfa ubusa.