By Cypridion Habimana
Intimba
i
Itariki 27/ukuboza 2024 niyo yemejwe n’urukiko rukuru ruri mu karere ka Nyaza,aho Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwari rwahamije Murangira Jean Bosco, Ndanyunzwe Sulieman na Rugendo Juvenal igihano cy’imyaka cumi n’itanu.Umusaza Ndahimana Florduard se wa Nyakwigendera Twagirayesu Samuel aganira n’itangazamakuru yagize ati”mfite intimba kuko umwana wanjye Twagirayesu Samuel yakubiswe na Murangira Jean Bosco n’amashumi ye bakamwica.
Nishimiye ko Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwahamije Murangira Jean Bosco icyaha agakatirwa imyaka cumi n’itanu.Ubu rero ubwo habonetse itariki ya vuba tuzaburana kandi nizeyeko nzahabwa ubutabera.
Ndahimana Floduard yagize ati”mfite ubwoba bw’uko Rugendo Juvenal yatorokeshejwe na Murangira n’igihe urubanza rubera Muhanga ntiyigeze yitabira iburana,ariko ntibyabujije Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kumukatira imyaka cumi n’itanu. Abasesengura iby’uko Murangira Jean Bosco yafashe Twagirayesu Samuel akamukubita kugeza amwishe basanga azahita afatwa agafungwa akarangiza ibihano byose bihwanye n’imyaka cumi n’itanu.Abakurikiranye uko Mungira yakubise Twagirayesu Samuel abeshya ko yamwibye igitoke,abandi bo muri Kibingo yo mu karere ka Ruhango batangajeko Murangira Jean Bosco yigeze gukubita umurundi waragiraga inka aramukubita kugeza amwishe. Ahandi haje ikibazo cyavuzwe kuri Murangira Jean Bosco naho yakoze umupango we n’umugore we bahamagara umugabo baza kumubeshyerako yamusambanyirije umugore. Icyaje kugaraga uwo mugabo yaje guhunga kubera Murangira Jean Bosco.Amakuru ava munshuti za Murangira arahamyako ashyamiranye na Rugendo Juvenal kuko amusaba amafaranga cyangwa akazitaba urubanza.Hategerejwe iburanishwa.
Post Views: 3,689