Yanditswe na NDAYISABA Jean de Dieu.
Ku bufatanye bw’urwego rw’ubugenzacyaha RIB n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kubimukira IOM abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu murenge wa Bwishyura basobanuriwe ku ihohoterwarishingiye ku gitsina ndetse n’ibijyanye n’ishimishamubiri basabwa kujya babitangaho amakuru mu buryobwo kubihashya.
Bamwe mu bitabiriye iki kiganiro babwiye pressbox kohari ibyo batari basobanukiwe bahungukiye cyanecyane ku miterere y’ihohoterwa rijyanyen’ishimishamubiri.
Mukamana Esperance ati “Nari nzi ko ihohoterwarigarukira gusa ku gusambanya umuntu ku gahatocyangwa kumukubita ariko hari ibyo bavuzeby’ishimishamubiri numvaga ari ibintu biri aho gusaku buryo ntatekerezaga ko kuba umuntu yakora kuwundi ahantu runaka nabyo ari ihohoterwa”.
Mutoniwase Sophie ushinzwe kurwanya ihohoterwarishingiye ku gitsina ndetse n’ibikorwa byose biganishaku ishimishamubiri mu ishami ry’umuryangow’abibumbye ryita ku bimukira riri gufatanya na RIB muri ubu bukangurambaga avuga ko basanze arimgombwa ko abayobozi bo asi mu midugudubasobanukirwa amoko atandukanye y’ihohoterwakugira ngo bajye bayatangaho amakuru.
Ati “amahohoterwa ari mu moko menshi atandukanyeby’umwihariko iri hohoterwa rijyanyen’ishimishamubiri ryo ni ikindi kiciro kigendacyigaragaza mu masura atandukanye nko gushimaumuntu mu ntoki, gukorakora, yewe no kuba umuntuyakora ku kibuno cy’umuntu atabishaka ibyo byose niishimishamubiri kandi ni ihohoterwa”.
Ntirenganya Jean Claude ushinzwe gukumira ibyahamu rwego rw’ubugenzacyaha RIB avuga koibimenyetso bimwe na bimwe cyangwa gukora ku bice bimwe na bimwe ku muntu mudahuje igitsina bigizeicyaha.
Ati “ Ishimishamubiri ryose rikorewe umuntu kuko ariuw’igitsina runaka kandi akabikorerwa atabishakacyangwa kuko ari umwana byanga bikunda haba hariuburenganzira bw’uwo muntu bwahungungabanye. Iyo uburenganzira bw’umuntu bwahungabanyijwe akenshiuzanga harimo n’ibyaha bihanwa n’amategeko. Ese ubundi ujya gushima mu biganza umuntuw’igitsinagore wowe uri igitsinagabo kuki udashimamu biganza uw’igitsina gabo?”.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko ari gakerwakira ibirego by’ihohoterwa rishingiye kuishimishamubiri ikaba ari yo mpamvu hari gukorwaubukangura mbaga mu bayobozi bo mu nzego zibanzehagamijwe ko basobanukirwa ibyo byaha kugira ngobajye babitangaho amakuru bihashywe.