Yanditswe na Ndabateze Jean Bosco.
Ni ibyagarutsweho kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, wabereye mu Intare Arena, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Kurandura SIDA, ni inshingano yanjye’.
Dr.Sabin Nsanzimana hakwiwe kongera serivisi za Virusi itera Sida ku bigo nderabuzima byose, izo serivisi zigatangirwa Ubuntu. Ikindi ni ubukangurambaga kuko byagaragaye ko abantu badakoresha izo serivisi, turahamagarira buri wese kubigira inshingano ze kurwanya Virusi Itera Sida.”
Dr. Ikuzo Basile yavuze ko kandi muri porogaramu y’uyu mwaka bagiye gutangira hari imiti ushobora gufata irimo nk’urushinge rumwe mu mezi abiri rukagufasha kwirinda kwandura Virusi itera Sida.
Bamwe mu baturage n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu, bavuze ko zimwe mu mpamvu zituma Virusi itera Sida yiyongera bituruka ku bantu batari bumva akamaro ko gukoresha agakingirizo ndetse n’akamaro ko kwipimisha.
Tabu Vestine utuye mu Murenge wa Nyamyumba yagize ati “Impamvu ituma Virusi itera Sida yiyongera abagabo benshi ntabwo bagikunda kwambara agakingirizo kandi ubimenya ari uko mwageze ku buriri, Leta niyongere udukingirizo natwe abagore bajye batuduha kugira ngo twirinde, niyanga kukazana asange ugafite iwawe ibi bizadufasha cyane.”
Mukombozi Jean Bosco wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, we yavuze ko ikigare kibi kiri mu biri gushuka urubyiruko cyane bakumva ko agakingirizo katari ngombwa. Umuyobozi wa Rwanda Non Governmental Organizations Forum ( RNGO’S ) Kabanyana Nooliet avugaka bafatanyije n’imiryango ndetse nabafatanyabikorwa bagiye gukomeza ubukangurambaga hibandwa cyane kurububyiruko hibandwa kubakora umwuga w’uburaya kuko ibi byiciro hagaragaramo ubwiyongere bwa Virusi itera Sida .
Imibare igaragaza ko abagore bakora uburaya ari bo benshi bafite ibyago byo kwandura virusi ya SIDA, bagera kuri 35%, umubare wagabanyutse ku muvuduko muto cyane kuko mu myaka 10 ishize bari 50%.