Yanditswe na Adam Yannick
Tariki 17 Ugushshyingo 2024 nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Ferwafa) ryatangije ku mugaragaro irushanwa ry’abatarengeje imyaka 17 nyuma y’uko umwaka ushyize bari batangije iry’abatarengeje imyaka 20.
Irushanwa ry’uyu mwaka ryo ryari rifite umwihariko kuko harimo icyiciro cy’abangavu. Nirushanwa ryitezweho kuzatanga ibisubizo ku Iterambere ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.Mu rwego rwo gushyigikira impano z’abakiri bato bakina umupira w’amaguru mu Rwanda,mu byiciro byombi.
Ni rushanwa ryatangijwe ku mugaragaro na Perezida wa Ferwafa Munyentwari Alphonse Ari kumwe na Komiseri Ushinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore Munyankaka Ancille, Komiseri Ushinzwe amarushanwa, Turatsinze Amani, Komiseri w’Umutekano, Rurangirwa Louis, Komiseri Ushinzwe Abasifuzi, Hakizimana Louis na Komiseri Ushinzwe Iterambere na Tekinike, Habimana Hamdan.
Mu bandi bayobozi bagaragaye muri uyu muhango, harimo Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA, Gérard Buscher ndetse na Chairman wa APR FC, Brig Gen, Déo Rusanganwa.
Umukino wabimburiye iyindi ni umukino wahuje APR WFC yabatarengeje imyaka 17 na Police WFC Watangira Saa Saba zirengaho iminota 17.
Igice cya mbere cyagiye kurangira imvura iri kugwa kuri Kigali Pele Stadium.Cyarangiye APR WFC ifite igitego kimwe ku busa bwa Police WFC igitego cyatsinzwe na Fatima Uwase, akaba ari nawe wafunguye amazamu muri shampiyona y’abatarengeje imyaka 17 .
Igice cya Kabiri cyagarutse imvura yahise kuri Kigali Pele Stadium maze amakipe yombi arahatana. Police WFC yaje kwishyura igitego mu gice cya Kabiri, kuri penaliti yatewe neza na Uwase Betty. Police WFC ikimara gutsinda igitego cyo kwishyura, APR W FC yahise ikinana imbaraga zidasanzwe maze mu minota itarenze itanu Umuhoza Anualitha aba atsinze igitego cya kabiri ku ruhande rwa APR WFC.
Umukino warangiye APR WFC itsinze ibitego bibiri kuri kimwe cya Police WFC.
Nyuma y’umukino wa Police WFC na APR WFC, Saa Cyenda n’Iminota 33, Abahungu ba APR FC batarengeje imyaka 17 bamanutse mu kibuga n’abahungu ba Rayon Sports y’abatarengeje imyaka 17.Ku munota wa 6 wonyine abahungu ba APR FC batarengeje imyaka 17 babonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Ujeneza Patrick, batangira basongongera igitego mu izamu rya mukeba w’ibihe byose ariwe Rayon Sports.Nyuma y’iminota 16 APR FC U17 iyobonye igitego cya mbere, Shimwa Hirwa yayitsindiye igitego cya kabiri, ibintu bikomeza kuba bibi ku ruhande rwa Rayon sports U17.APR FC U17 ikimara gutsinda igitego cya kabiri, abakinnyi ba Rayon Sports bahise barya amavubi maze nyuma y’iminota 7 batsinzwe igitego cya kabiri, Mugisha Fabien abona igitego cya mbere ku ruhande rwa Rayon Sports U17, kiba ari nacyo gitego cya mbere cyatsinzwe cyubakitse neza mu cyiciro cy’abahungu.Nyuma y’iminota ine Rayon sports U17 ibonye igitego cya mbere, Ujeneza Patrick wa APR U17 yongeye guca intege abahungu ba Rayon Sports kuko yahise abatsinda igitego cya gatatu nuko ikomeza kuyobora umukino n’ibitego bitatu kuri kimwe.
Ubwo igice cya mbere cyari hafi kurangira, APR FC U17 yari iri hejuru cyane yabonye igitego cya kane cyatsinzwe na Ishimwe Hirwa Thiery nyuma y’uko ubwugarizi bwa Rayon Sports U17 bwari bumaze kugaragaza intege nke imbere y’abahungu ba APR U17.
Bidatinze Ishimwe Hirwa Thiery akimara gutsinda igitego cya Kane, yahise atsinda igitego cya gatanu nuko abakinnyi ba Rayon Sports FC U17 batangira gucika intege ku mugaragaro. Nyuma y’iminota itatu, Arsitide Mugisha yatsindiye APR FC U17 igitego cya Gatandatu.
Igitego cya gatandatu kicyinjiramo, Ntwali Abudlahaman yahise abonera APR U17 igitego cya Karindwi, abakunzi ba Rayon Sports FC U17 bari kuri Kigali Pele Stadium bagwa mu kantu.Rayon sports FC U17 yari igiye guhera umwuka mu gice cya mbere siyo yarose kirangiye nuko amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 7-1.
Igice cya kabiri cyatangiranye n’igitego cya Munani cya APR FC U17 cyatsinzwe na Ujeneza Patrick. Nubwo mu gice cya Kabiri Rayon Sports U17 itsinzwe iki gitego, yagaragaje kwihagararaho kugeza ku munota wa 90.
Hirwa Ishimwe yatsindiye APR FC U17 igitego cya Cyenda.Umukino warangiye APR FC U17 itsinze Rayon Sports U17 ibitego 9-1.