Inkuru ya NDAYISABA Jean de Dieu
Kuri uyu wa gatanu leta y’Ubuhinde yahanishije igihano cy’urupfu abagabo bane bafashe ku ngufu ndetse bakanica umukobwa w’imyaka 23 muri 2012, abaturage benshi muri iki Gihugu bishimiye icyi gihano ndetse umubyeyi wa nyakwigendera yavuze ko uwe abonye ubutabera.
Vinay Sharma , Akshay Thakur ,Pawan Gupta na Mukesh Sing bombi uko ari bane basambanyirije ku ngufu umukobwa w’imyaka 23 muri bisi ku murwa mukuru w’iki gihugu kuya 16 Ukuboza 2012.
Ku ikubitiro hahise hafatwa abagabo 6 cyakora Ram Singh we yaje gupfira muri gereza muri 2013 naho undi wari ufite imyaka itagejeje ubukure yasoje igihano kirekire gihabwa abana muri 2015 nyuma yo kumara imyaka itatu mu kigo ngorora muco.
Urukiko rwari rwahanishije aba bagabo bombi igihano cy’urupfu cyakora biza gutinda gushyirwa mu bikorwa kuko muri iki gihugu hari ivugururwa ry’amategeko cyane cyane ku gihano cy’urupfu.
Abaturage benshi bakomeje kwigaragambya bafite ibyapa bifite ubutumwa bw’uko aba bagabo bagomba kumanikwa cyakora imiryango ireberera uburenganzira bwa muntu yakomeje kuvuga ko igihano cy’urupfu kidakwiye .
Nyuma y’iri manikwa ry’aba bagabo , minisitiri w’intebe w’Ubuhinde Naredra Modi yavuze ko ubutabera bari bakwiye babuhawe ndetse umubyeyi w’umukobwa wafashwe ku ngufu yavuze ko ubutabera yaramaze imyaka ategereje abubonye.
Gufatwa ku ngufu ku bagore n’abakobwa mu Buhinde ni ikibazo kigikomeye cyane kuko usanga imyemerere n’umuco wa ho udatuma abasambanyijwe ku ngufu batabivuga naho raporo ya minisiteri y’umuryango muri iki gihugu ya 2018 yagaragazaga ko nibura umugore umwe afatwa ku ngufu buri minota 15.