Yanditswe na Adam Yannick
Tariki 15 Ukwakira 2024 kuri Stade Amahoro niho habereye umukino wo kwishyura hagati 6’u Rwanda na Bénin. Ni umukino u Rwanda rwasabwaga gutsinda kugira ngo ntirusezererwe hakiri kare. Kuko gutsindwa uyu mukino urugendo rwo guhatanira itike yo kujya mu gukombe cy’afurika rwari kuba rurangiye.
Umukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba(18H00) nyuma yo kuririmbwa indirimbo z’ubahariza ibihugu byombi.
Amavubi yatangiye yataka izamu rya Benin ndetse abona uburyo bwo kubona igitego ku munota wa mbere gusa Mugisha Gilbert atera ishoti nabi umuzamu wa Benin umupira ahita awufata neza.
Umutoza w’Amavubi yari yakoze impinduka ebyiri mu bakinnyi 11 yari yabanjemo ku mukino ubanza na Bénin. Aho Samuel Gueulette na Imanishimwe Emmanuel babanjemo Muhire Kevin na Niyomugabo Claude babanje hanze.
Igitego cya Benin cyabonetse ku munota wa 41 gitsinzwe na Andreas William Edwin ku mupira mwiza yarahawe na Imourane Hassane.
Iki gitego cyabonetse nyuma y’umupira Ombolenga Fitina yatakaje ahagana mu kibuga hagati, abakinnyi ba Benin bafata umupira bihuta, mu gihe Mugisha Bonheur yagerageza kubaka umupira yisanga yaguye hasi byahaye uburyo Benin bwo kubona igitego. Nyuma y’iki gitego nta kindi gitego cyabonetse mu gice cya mbere cyarangiye Benin iyoboye ni 1-0.
Mu gice cya Kabiri
Umutoza w’Amavubi yatangiranye impinduka aho yahise akuramo Kwizera Jojea amusimbuza Ruboneka Jean Bosco.
Benin yari imbere mu mukino mu gice ya mbere,yasubiye inyuma mu gice cya kabiri, ubona ko yizeye intsinzi bituma Amavubi atangira gusatira izamu byanaje kuvamo igitego ku munota wa 70 cyatsinzwe na Nshuti Innocent.
Nyuma y’imunota itanu u Rwanda rubonye igitego cyo kunganya,rwabonye penaliti ku ikosa ryari rikorewe Bizimana Djihad ,mu rubuga rw’amahina,maze mumusifuzi atanga penalite yatewe neza na kapiteni Bizimana Djihad n’ubundi ku munota wa 75 maze u Rwanda ruhita ruyobora umukino n’ibitego bibiri kuri kimwe.
Icyari gikurikiyeho ku Rwanda kwari ukwirinda kwinjizwa ikindi gitego ari nabyo yakoze maze umukino urangira ari ibitego 2 by’u Rwanda ku gitego kimwe cya Benin.
Amavubi atsinze Benin mu mukino wa kane wo kwishyura mu gushaka itike y’igikombe cya Africa 2025 kizabera muri Marocco. gutsinda uyu mukino bitumye u Rwanda rugira amanota atanu rugumana ikizere cyo kuzajya mu gikombe cya Africa cyane ko rusigaje umukino wa Libya n’uwa Nigeria.
Nubwo Nigeria itarakina na Libya irusha u Rwanda amanota abiri gusa. Kugeza ubu ikipe ya Mbere ni Nigeria ifite amanota 7n’umukino itarakina ikaba ifite amahirwe yo kuzarangiza iyoboye itsinda, Benin ifite amanota 6, u Rwanda rufite amanota 5 naho Libya ifite inota rimwe n’umukino itarakina.