By Cypridion Habimana
Ni mu birori bizaba tariki 08 Nzeri 2024, ahazibandwa ku Mbyino Gakondo, Indirimbo Nyarwanda, Amahamba, Amazina y’inka, Umutagara, Imigani n’ibisakuzo aho kizabera ku kiyaga cya Mirayi mu murenge wa Gashora Akarere ka Bugesera.
Ng’iyo gahunda y’igitaramo
Nk’uko bisobanurwa na Niyobuhungiro Clement uzwi ku izina rya MC Rumuri, washinze akandi akaba anatoza iri Itorero “INDATIRWAGUTEBUKA” avuga ko agamije kwagura urukari rw’abana b’igihugu mu kubigisha uburere mboneragihugu harimo “Imbyino, amazina y’Inka, amahamba, kuvuza Ingoma, Imigani, ibisakuzo n’ibindi byo mu muco Nyarwanda”.
MC Rumuri agakomeza avuga ko intego ari, kwagura umuziki Nyarwanda, no kwagura Itorero rikongera kuba Umuco uhoraho mu Banyarwanda nk’uko byahoze.
MC Rumuri wateguye ibi birori asanzwe anayobora imisango itandukanye
Itorero “INDATIRWAGUTEBUKA” ryaje ari nk’igisubizo mu kwagura umuco Nyarwanda, haherewe ku bakiri bato, no mu nce z’ibyaro, kuko Amatorero menshi yiganje mu mujyi wa Kigali, “nafashe iya mbere nza mu karere ka Bugesera ntangira kwigisha Abana,guhamiriza kuvuga amazina y’inka, kuvuza ingoma n’ubundi busizi bushingiye ku muco, ni uko byaje ndanabikomeza kugeza na n’ubu Itorero INDATIRWAGUTEBUKA riracyari itorero rishobora gukora ibikorwa bifite intego kandi nziza binagamije n’iterambere ry’ahazaza h’urubyiruko rw’u Rwanda”
Gahunda y’iri torero nk’uko bikomeza bivugwa na MC Rumuri, ni ukwagura ibikorwa bijyane n’ibikorwa mboneragihugu, no kwagura ubuhanzi mu rubyiruko, ati “igihugu kirimo abahanzi ni byo ariko ugasanga abanyamuco ni bacye, ni yo mpamvu twiyemeje guhera ku bakiri bato mu gihe cy’ibyiruka ryabo, kugira ngo bazabashe gukora ibitangaza bigiye bitandukanye”
Itorero “INDATIRWAGUTEBUKA” ririmo ibitsina byombi
Uyu Musore avuga ko imbogamizi bahura nazo muri ibi bikorwa; “ibikoresho bicye, ingoma, amayujyi, Ingabo, Imikenyero, amacumbi, imigara n’ingabo, Inkindi, ni zimwe mu mbogamizi duhura nazo, kuko itorero ni ikintu kinini, dukeneye rero ubufasha kugira ngo tubashe kwagura iri torero”
Mu itorero “INDATIRWAGUTEBUKA” gahunda ihari ni iyo guhera kubana bakiri bato
Igitaramo cyo gusoza Itorero mu biruhuko no kumurika Itorero “INDATIRWAGUTEBUKA” tariki 08/09/2024 kizabera ku kiyaga cya Mirayi, gishyigikiwe n’abanyamuco batandukanye barimo n’abazwi ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga, nk’Intore Tuyisenge, Intore Massamba, Semanza n’abandi, byari biteganijwe ko aba bose bazitabira ibi birori, ariko amakuru www.pressbox.rw yamaze kumenya ni uko muri aba Semanza ari we uzitabira kuko Massamba na Intore Tuyisenge batazaba bahari. Mu bandi bazitabira ibi birori barimo MC Rumuri wagiteguye, MC Kazora, Love you Comedian n’abandi, ushaka iri torero wahamagara kuri telephone 0785217513.
Itorero “INDATIRWAGUTEBUKA” rikunze gususurutsa abaturage mu birori bitandukanye birimo n’ubukwe
One thought on “Bugesera Itorero “INDATIRWAGUTEBUKA” ryiteguye gususurutsa abanyabugesera ku gusoza Itorero mu biruhuko”
Ibi bintu ni byiza birakwiye ko twimakaza umuco wacu