By Cypridion Habimana
Bamwe mu bakunzi ba Rayon Sport n’abakiniye iyi kipe mu myaka ishize, bakomeje kunenga ubuyobozi bwa Jean Fidéle Uwayezu ku musaruro nkene w’iyi kipe mu gihe amaze ayiyobora.
Umwe muri bo ni Abou Musad agira ati “Qualité(ubushongore) y’abakinnyi Rayon Sport ifite ni zero, nta bwo Rayon Sport ikwiye kuyoborwa n’umuntu ubonetse wese, kandi ntabwo ikwiye kwikopesha abakinnyi, amafaranga abe macye ariko atangweʺ
Uyu mugabo avuga ko kuri ubu nta bakinnyi Rayon Sport ifite bo ku rwego rwayo n’icyubahiro yagakwiye kuba ihabwa, aho usanga umukinnyi ava mu ikipe nto akaza agahita ashyirwa mu kibuga, ibi bikaba bituma itabona umusaruro bituma itari gutwara ibikombe.
Nta yindi kipe mu Rwanda ikunzwe nka Rayon Sport
Yanenze yimazeyo bamwe mu bayoboye Rayon Sport muri iyi myaka micye ishize, aho yanenze Munyakazi Sadate na Jean Fidéle.
Avuga ko kiriya gikombe cy’amahoro cya 2022/2023 Rayon yatwaye ntabwo Jean Fedéle; yagakwiye kuba acyiyitirira na cyane ko cyatwawe n’abakinnyi bari bivumbuye kubera kudahembwa bamwe mu bakunzi b’ikipe bakabinginga ngo bajye gukina.
“ni amanota 2 kuri 30 iyi komite ikwiye kuko nta musaruro itanga mu kibuga, kuko iyi komite yubakiye ku kinyoma, ni gute waterura umwami wa Rayon Sport utishyuye, ikindi avuga ko yakuye ikipe mu madeni kandi ntayo yishyuye, ubukene buri muri Rayon ntabwo ari Jean Fidéle wabuzanye ahubwo nabwize ukuri aba Rayon bamufashe kuzahura ikipe”
Mu kiganiro urukiko rw’ubujurire kuri Radio Fine FM kuri uyu wa kane tariki 28 Kamena 2024, yavuze ko Rayon Sport ikeneye ivugururwa rya Assemble general “Inteko rusange”
FINE FM ni imwe mu ma Radio afite ikiganiro gikunzwe na benshi mu Rwanda, dore ko n’umwe mu bagikora Sam Karenzi yahembwe nk’umunyamakuru w’imikino wa mbere mu Rwanda
“Rayon Sport ikeneye assemble générale, kuko ntibyumvikana ukuntu ufata umuntu utaratunga milliyoni y’amafaranga ngo nayobore Fan Club, nibasubirishemo ibijyanye n’Inteko rusange kuko ni byo byonyine byatanga umuti mu ikipe aba Rayon ubwabo bikomeza kugwa muri uwo mutego, aba Rayon bakwiye guharanira uburenganzira ku ikipe yabo kuko kugeza ubu bazi gutakira ku ruhande ariko ntibazi ko ikipe ari iyabo”
Inteko rusange ni rwo rwego ruba rugomba kuyobora ikipe, ku buryo ruyobora na President w’Ikipe, Abou Musad akavuga ko Jean Fidéle we ahubwo ayobora Inteko rusange uko yishakiye, ku buryo nta batinyuka kumubaza ubuzima bw’ikipe.
Abakunzi ba Rayon Sport bakunze kuvuga ko Jean Fidéle Uwayezu yazanwe muri iyi kipe atari Umu Rayon, ahubwo yazanwemo n’izindi nzego zirimo n’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere mu Rwanda “RGB” ubwo yari ikiyoborwa na Dr Usta Kayitesi uherutse gukurwa kuri uyu mwanya, bikaba ari byo bituma nta musaruro itanga.
Uyu mugabo avuga ko na Jean Fidele n’iyo yaguma muri Rayon Sport ariko byibura Inteko rusange ifite imbaraga ihari!