By Cypridion Habimana
Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kanama 2024, ni bwo ikigo MINEDUC yatangaje amanota y’abanyeshuli basoje amashuli abanza n’abo mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’amashuli 2023/2024, nyamara haje kuzamo urujijo ku basoje ibi byiciro byombi, ku itangwa ry’ibigo bazigaho.
Ni amanota yatangarijwe ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze; REB giherereye i Remera kuri uyu wa 27 Kanama 2024.
Bitandukanye n’imyaka yatambutse, hashize imyaka itarenga itanu, amanota asohoka hakanagaragazwa ibigo by’amashuli abanyeshuli bazigaho; ibyo bakunze kwita “Babyeyi”.
Kuri iyi nshuro haje kuzamo urujijo rutari kumvikanwaho n’impande zombi; yaba ku ruhande rwa NESA ishinzwe ibizamini no gutanga ibi bigo ndetse n’abana n’ababyeyi, kuko abana bagize amanita meza, boherejwe ku bigo batasabye; kandi bya kure y’aho batuye.
Ubusanzwe Umunyeshuli yigaga aharanira kuzagira amanota menshi, yizeye ko kimwe mu bigo yasabye bazakimuha, ariko si ko byagenze muri uyu mwaka kuko bagiye babajyana mu bigo batasabye kandi bya kure.
Urujijo cyane ruri mu bigaga mu mashuli yigenga bagize amanota ya mbere, bakaba boherejwe mu mashuli batasabye kandi ya kure.
Umubyeyi wo mu karere ka Bugesera afite umwana wigaga muri kimwe mu bigo by’amashuli kigenga mu mujyi wa Nyamata, agira ati
“umwana wanjye yagize amanota mirongo itatu(30) kandi ni ay’ama mbere none bamwohereje i Nyamasheke, kandi mu kigo atigeze asaba, ndibaza impamvu umwana yasabye ibigo ntihagire na kimwe bamwoherezamo ibi ni akarengane twakorewe na NESA turasaba kurenganurwa”
Undi mubyeyi nawe ufite umwana wigaga kuri Kigali Parents’School agira ati
“Na Njye Umwana wanjye yagize 30 kuri 30 yigaga kuri Kigali Parents’School, none bamushyize kuri ES Ntyazo i Nyamasheke aho bahamuhaye atarahasabye na rimwe, ibi byanyobeye”
Umwana wo mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, wasoje icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye, nawe yagize amanota ubusanzwe yoherezwaga aho umunyeshuli yasabye; nyamara bamwohereje ku kigo cy’amashuli cyo mu murenge Mwendo mu karere ka Ruhango.
Agira ati “nta bwo mbyumva uburyo nakoze cyane kugira ngo bampe ishuli nifuzaga none banshyize mu Ruhango, kandi mu kigo cyo mu cyaro, ntabwo twumva neza ibyo badukoreye nibabisubiremo”
Umuyobozi wa NESA ari cyo kigo gishinzwe ibizamini; Dr Bernard Bahati, ahakana ko ari ugushakira amashuli yigenga abanyeshuli bitwaye neza, aho avuga ko hari ibintu bitatu bigenderwaho mu gushyira abana mu bigo, agira ati
“amanota baba bagiye barushanwa, gusaba kwabo n’icyo bashaka kwiga, icya gatatu ni imyanya iba ihari, bagatondekwa hakurikijwe uko barushanyijwe mu bizamini hakurikijwe abarushije abandi”
Dr Bernard Bahati uyobora NESA ntiyemeranya n’abavuga ko ari ugushakira amashuli yigenga abanyeshuli
Mu kiganiro yagiranye na TV/Radio One ku bahawe ibigo bya kure kandi batasabye kandi baragize amanota ya mbere; Dr Beranard agira ati
“hakorwa choice(ihitamo) ya mbere, hagakorwa choice ya kabiri, hakorwa choice ya gatatu yabura umwanya twe tuba dufite uburenganzira bwo guha buri mwana umwanya, yawubura mu karere atuyemo tukajya gushakira ahandi kuko aho aba yasabye aba yahabuze umwanya bitewe n’uko abamurushije ari bo bahahawe, ni ko rero byagenze”
Nubwo NESA yumvikanisha ko ibyo yakoze ari byo byagombaga gukorwa, nta bwo ibyumva kimwe n’abana n’ababyenyi, aho bifuza ko byasubira uko byari bimeze hakajya hagaragazwa amanota y’ukuri umwana yagize, kuko ntibyumvikana ukuntu umwana yaba yagize 30 n’undi yagize 30 maze bakavuga ko umwe yarushije undi.
Ikindi ni uko abibasiwe cyane bagashyirwa mu bigo batasabye kandi bya kure ni abiga mu mashuli yigenga, ikigaragazwa nko kuba byakozwe hagamijwe n’ubundi kugira ngo Ababyeyi babo bazabajyane kwiga mu mashuli yigenga abegereye!