By Cypridion Habimana
Binyuze mu kiganiro “Ijwi ry’Umurwayi” gihuza abatanga serivisi mu bitaro n’abazihabwa aribo barwayi, abarwaza n’abagana ibitaro bashaka izindi serivisi zitandukanye barishimira ko mu bitaro bya Nyanza bari guhabwa service nziza.
Abahabwa izo serivisi baturuka mu bice bitandukanye by’Akarere ka Nyanza no hanze yako; aho bavuga ko guhabwa umwanya mu biganiro bibahuza n’abakozi b’ibitaro bagatanga ibitekerezo n’ibyifuzo ari inking ikomeye ituma services bahabwa zirushaho kunoga.
Abakozi b’ibitaro bya Nyanza baganira n’abagana ibi bitaro
Bimwe mu bigarukwaho muri iki kiganiro, ni uburenganzira n’inshingano by’abarwayi, isuku n’isukura ,uruhare rwabo mu bibakorerwa/imitangire ya services, gukurikirana uko abagana ibitaro banogerwa na serivisi; n’ibindi.
Mu kiganiro cyakozwe ku wa 31/07/2024 na mbere yaho; abarwayi bashimye serivisi yo guca mu cyuma(X-RAY) ubu isigaye ikora neza, dore ko inaboneka iminsi irindwi kuri irindwi,mu masaha y’akazi kuko yongerewe abaganga bunganira abasanzwemo.
Barashima kandi service yo kwita ku babyeyi n’impinja (Maternite&Neonatologie) ko bita ku barwayi uko bikwiye; kimwe n’izindi services.
Iyi ni inyubako ya Maternite ibitanga icyizere ku Babyeyi bagana ibitaro bya Nyanza
Ikindi nuko bafashijwe kubona aho gutekera (igikoni) cyane cyane ku baba bazamara igihe mu bitaro, gushyirirwaho ibyapa ndangahantu bibayobora, n’ibindi.
Kimwe na bagenzi be bari mu bitaro, BATAMBUKA Uwitonze Clarisse, ahamya ko yahawe service nziza; ati“ Ndashima rwose ko nahawe service nziza, narasobanukiwe kandi ndabaza iyo harii bitagenda neza”.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza Dr NKUNDIBIZA Samuel avuga ko icyo ibitaro bishyize imbere ari ugutanga serivisi nziza kubabigana, ati “Ibitaro bya Nyanza byakira abantu bose, kandi duhora dukora ibishoboka byose kugira ngo abakiriya bacu banogerwe na serivisi tubaha, bishingiye no ku byifuzo byabo”.
Imbangukiragutabara (Ambulances) nshya eshatu zitanzwe na Minisiteri y’ubuzima ngo zunganire izisanzwe mu bitaro
Uyu muyobozi akomeza avuga ko hari byinshi bimaze gukorwa n’ubwo urugendo rugikomeje harimo kongera umubare w’abatanga serivisi, ibikoresho bigezweho, kunoza ibikorwaremezo no kwihutisha serivisi cyane cyane hibandwa ku ikoranabuhanga.
Magingo aya, ibitaro biherutse kwakira imbangukiragutabara (Ambulances) nshya eshatu zitanzwe na Minisiteri y’ubuzima ngo zunganire izisanzwe mu bitaro; ibitaro byakiriye kandi ibikoresho bigezweho byifashishwa mu kuvuraa menyo(Dental Chairs) byatanzwe ku bufatanye na Kaminuza yo muri Sudani (University of Medical Sciences and Technology) cyane ko n’abanyeshuri b’iyo Kaminuza bari kwimenyereza umwuga w’ubuvuzi muri ibibitaro; byose byunganira ibindi bikoresho bisanzwe mu zindi services z’ibitaro.
Ibyapa biyobora abagana ibitaro bya Nyanza ni kimwe mu byishimirwa n’abagana ibi bitaro
“Ijwi ry’Umurwayi” nigahunda yashyizweho na Ministeri y’Ubuzima mu gufasha kunoza imitangire ya serivisi bishingiye ku byifuzo by’abagana amavuriro, no kwimakaza umuco w’ireme rya serivisi z’ubuzima, ikaba yarashyizweho mu mwaka wa 2018.
Abagana Service zo kwivuza amenyo nabo ntibakwiye guhangayika kuko ibikoresho bijyanye n’igihe birahari