By Cypridion Habimana
Mu ibarura ry’amajwi nyuma yo gutora umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Nshingamategeko y’u Rwanda, abaturage bemerewe gukurikira uko amajwi abarurwa, abatuye akarere ka Kirehe bakavuga ko ari agaciro ku muturage w’u Rwanda.
Abaturage baganiriye n’ikinyamakuru www.pressbox.rw bo mu murenge wa Mushikiri mu kagali ka Bishagara mu karere ka Kirehe, ubwo harimo igikorwa cyo kubarura amajwi bagaragaje imbamutima zabo.
Kanakuze Emerita ni Umucyecuru w’imyaka 68 ; agira ati ʺni byiza cyane twabyishimiye kuko byatumye tumenya uko babara amajwi y’uko twatoye, iyi ngoma iradukunda nyine ikabitwemereraʺ
Abaturage bakurikiranye uko ibarura ry’amajwi rigenda
Manirabafasha Emmanuel wo mu mudugudu w’u Muyange akagali ka Bishagara, agira ati ʺtwebwe ni ukuvuga ngo tuba dufite amatsiko yo kugira ngo tumenye ko uwo twatoye ari we, bikatwereka ko uwo twatoye ari w enta mpungenge y’ibyo twakoze nyine, ni agaciro gakomeye cyane ku muturage, kuko aba afite uburenganzira bwo kwishimira uwo yatoye ko ari we n’uko yamutoyeʺ
Nyirarukundo Marrie Solange, ʺubwo rero uyu mwanya dufite twaje baduhamagaye batubwiye ko isaha igeze ya saa cyenda, tubyakira neza kuko tumenya ko ari uburenganzira bwacu, dufite hari ikindi se ? ikindi tuba duhawe agaciro ko turi mu gihudu umuturage ahabwa uburenganzira”
Uyu Mugore nawe ugeze mu myaka 60 avuga ko ibi bitabagaho mu matora ya mbere, agira ati ʺcyera twaratoraga tukamenya ngo twatoye byarangiye ntitumenye ngo byavuye he byagiye hehe ?, ariko uyu mwanya twishimira ko baguhamagara bakakubwira ngo ngwino ukurikirane ibarura ry’amajwi “