By Cypridion Habimana
Kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024 abatuye umurenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro biriwe mu bikorwa byo kwamamaza FPR Inkotanyi mu murenge wabo, maze abaturage bahamya ko bashingiye ku mutekano bagejehweho na FPR Inkotanyi no kuyitangira bayitangira.
Aha mu murenge wa Kanombe mu gikorwa cyo kwamamaza FPR Inkotanyi bahaye abana amata
Ibikorwa byo kwamamaza Umuryango FPR Inkotanyi kimwe no mu yindi mirenge igize akarere ka Kicukiro ; umurenge wa Kanombe nawo wiriwe mu bikorwa byo kwamamaza umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo Paul Kagame ; ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Ni ibikorwa byitabiriwe n’imbaga y’abaturage ; aba bakaba batangaje ko nta kabuza umutekano n’iterambere bamaze kugeraho bazabyitura uwabibagejejeho.
Nsengiyumva Jean Damascen ni umuturage uvuka ku Rwesero ariko ubu akaba atuye mu murenge wa Kanombe ; yinjiye mu mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2000 atagira aho arara ari ʺumukozi wo mu rugo“ kuva muri 2000 kugera 2008, dore ko ari muto yarerewe kwa Nyirakuru aho yacibwa intege na ba Nyirarume ko nta cyo azimarira ; nyamara ariko akaba avuga ko amaze kugera kuri byinshi birimo amazu mu mujyi wa Kigali n’ibindi bikorwa, imwe n’amasambu afite mu cyaro.
Agira ati ʺutazi iyo ava ntamenya iyo ajya, ubu mfite inzu i Kanombe, nkagira inzu i Masaka, aho mvuka kuri Muhazi mfiteyo ikibanza iwacu ku Rwesero mfiteyo Hegitari y’ubutaka baravuga ngo ʺUgira Gisegura anaga Ijosi” byose biraturuka ku kuba turi mu gihugu kiyobowe neza, tariki 15 iradutindiye ngo twitorere intore izirusha intambwe“
Hakuzima John, atuye mu murenge wa Kanombe akaba ari umu umudozi w’Inkweto; yishimira ibyo umuryango FPR Inkotanyi wabagejejeho cyane umutekano u Rwanda rufite, rutuma babasha gukora ibintu byose.
Agira ati ʺ RPF yatugejejeho ibintu byinshi umutekano ni wo wa mbere urabona ko na Njye ndi gukora ku bw’umutekano ; imihanda yarubatswe ; amashuli, Njyewe kuyitura ntabwo nabona ibyo nyitura ; ariko nanayitangira bibaye ngombwa nshingiye kubyo imaze kutugezaho, itariki yo gutora irantindiye cyane na Njye nkatora ku gipfunsi“
Uwamariya Esperance Akagali ka Busanza umurenge wa Kanombe, uyu Mubyeyi avuga ko uwakwivanga muri gahunda za RPF yakorwa n’isoni
Agira ati ʺRPF yankijije muri genocide ndiho ndi umwanya umwe mu bana barindwi, nari nzi ko ntashobora kubaho ariko ndiho ; ndumva itariki yo gutora yaba n’ejo ; ubundi nuwabyivangamo wese yakorwa n’isoni tugomba gushyigikira RPF imbere n’inyuma“
Mutiganda Amon ni we Chairman wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kanombe; avuga ko inkoko ari yo ngoma, tariki 15 Nyakanga bazatora FPR Inkotanyi ariko kandi abishingira ku bikorwaremezo bagejejweho na FPR Inkotanyi; harimo amazi, kubura imodoka zitwara abagenzi byarangaga Kanombe ubu byabaye amateka.
Mutiganda Amon ni we Chairman wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kanombe
Agira ati “nta cyo dushidikanyaho na kimwe ibiteganywa byose twarabiteguye ku byerekeranye n’amatora nta kibazo dufite, mbere Kanombe wari umurenge w’ibibazo by’umwihariko muri iki gihe cy’izuba nta mazi yahabaga wasngaga abantu bose babyigana bajya gushaka amazi mu bishanga, ariko ubu byose byaracyemutse nta kibazo cy’amazi kigihari, ikindi turashima umuryango RPF Inkotanyi na Chairman Paul Kagame, badukijije ikibazo cyo kubura imodoka n’izari zihari nta muhanda twagiraga zicamo, ibyumba 56 by’amashuli twarabyongereye ku buryo nta bucucike bugihari, ibyo kurya ku mashuli ubu abana bose bararya ku mashuli, ikindi mugiye hano hirya hari umudugudu witwa Nyabyinyo, Gakorokombe n’ibindi abantu batinyaga kuhatura ariko ubu haratuwe kandi amazu agezwehoʺ.
Aha mu murenge wa Kanombe kandi Umukandida Depite mu muryango FPR Inkotanyi Egide Nkuranga yafashe umwanya avuga ku bigwi bya FPR Inkotanyi, kikaba ari igikorwa cyanakorewe no muyindi mirenge igize akarere ka Kicukiro.