By Cypridion Habimana
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Gatenga Akarere ka Kicukiro, kuri iki cyumweru tariki 30 Kamena 2024; bakoze igikorwa cyo kwamamaza Umukandida Paul Kagame n’abadepite bo mu muryango FPR Inkotanyi, bashimangira ko itariki 15 Nyakanga ibatindiye ngo bamutore.
Ni Igikorwa cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha; aho abaturage basaga ibihumbi makumyabiri na bitanu bari bitabiriye iki gikorwa.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Gatenga bamamaje FPR Inkotanyi
Sendege Norbert uyobora umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Gatenga yagize ati
“twateraniye hano kugira ngo twamamaze amakandida w’umuryango FPR Inkotanyi mu rwego rw’umurenge; byadushimishije cyane kuko abaturage ibihumbi makumyabiri na bitanu twari twiteze baje bose kuri Expo Ground; ibi ng’ibi biratwereka ko tubirimo neza mu kumwamamaza ndetse no kuri iriya tariki ya 15/07/2024 mu matora abanyamuryango bose basobanukiwe kandi bazitabira gutora Nyakubahwa Paul Kagame”
Nta kabuza icyizere ni cyose ku guhundagaza amajwi kuri FPR Inkotanyi
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo muri uyu murenge wa Gatenga; bashimangira kuzahundagaza amajwi kuri Paul Kagame kuko bamufata n’Inyenyeri y’u Rwanda.
Nzeyimana Elise wo mu mukagali ka Nyarurama; ni umuturage kuri ubu umaze kugera ku bikorwa bitandukanye akesha ubucuruzi burimo n’ubwa Restaurent, uyu ubusanzwe avuka ku Nkombo; ku buryo yemeza ko atari yarigeze atekereza ko azatura mu mujyi wa Kigali.
Agira ati “iyo numvise ahantu bari mu kumwamamaza numva ari Njye waba uwa mbere ku bw’ibyiza byinshi cyane yankoreye, cyangwa ishusho mubonamo n’ibyo mbona ukuntu ari Inyenyeri y’abanyarwanda itariki 15 Njye zarantindiye kugira ngo Njye n’Umuryangi wanjye tugaragaze ibituri ku mutima dutora ku gipfunsi umukandida wacu wa FPR Inkotanyi ari we Paul Kagame”
Bati Paul Kagame ni Inyenyeri y’abanyarwanda
Uwimana Pascal na we agira ati “ubundi Njyewe iyo numvise Kagame Paul niyumvamo izindi mbaraga ziyongera ku zo mfite; ko Njye mbikora numva mbikunze nkaba nabikundisha n’abandi turi kumwe ni yo mpamvu rero itaki 15 irantindiye ngo mwiture ibyiza yankoreye”
Umuntu utoye FPR aba yiteganyirije kuko aba atoye ingirakamaro
Ni ibishimangira na Mukanyirigira Shakillah Umugore wo mu murenge wa Gatenga ; ushimangira uburyo FPR yahaye ijambo abagore batararigiraga.
Agira ati “Umuntu utoye FPR Inkotanyi aba atoye umukandida ushoboye ingirakamaro; Paul Kagame arashoboye yakoze byinshi; mbega utamutora sinzi! Sinzi icyo yaba ashaka pe; kuko Paul Kagame na n’ubu aracyacyeneye kutugeza kuri byinshi”
Sendege Norbert uyobora umuryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’umurenge wa Gatenga; na we yongeye gushimangira ko icyizere cyo gutora FPR Inkotanyi n’umukandida wayo Paul Kagame bagishingira no ku iterambere yagejeje ku Rwanda.
Agira ati “birumvikana umukandida wacu ibikorwa birivugira; ibikorwa tumaze kugeraho muri uyu murenge wa Gatenga ni byinshi cyane ntabwo nabirondora ngo mbirangize; ariko urebye ibikorwa by’iterambere imihanda yarubatswe n’indi iri mu nzira igiye kuza abaturage bari kwiteza imbere mu buryo butandukanye, muri Mutuel de Sante nta muturage urwara ngo ananirwe kwivuza EJO HEZA turimo turizigamira twese ikibazo cy’imirire mibi hano muri Gatenga ntikikihabarirwa, mbese navuga byinshi cyane ibyo rero byose twabigejejweho na Nyakubahwa Paul Kagame tukaba twiteguye nanone kongera kumutora muri iyi myaka itanu kugira ngo dufatanye kandi tuzagere kuri byinshi birenze n’ibyo twagezeho”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu Gatenga bati itariki 15 iradutindiye
Nibutse ko amatora azaba tariki 15 Nyakanga 2024, kuri ubu abahatanira kuyobora u Rwanda ari bo Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, Dr Frank Habineza wa Democratic Green Party, na Mpayimana Philipe umukandida wigenga, hamwe n’abakandida Depite baturuka mu mashyaka atandukanye bari mu bikorwa byo kwiyamamaza hirya no hino mu Rwanda.