Abaganga b’amatungo bemeranya ko ubumenyi buke ku mahame agenga uburenganzira bw’amatungo mu Rwanda butuma habaho kutubahiriza ibisabwa mu gufata neza amatungo, bagasanga igisubizo ari amahugurwa ku barebwa n’ubworozi.
Ibi byagarutsweho mu nama yigaga ku mibereho myiza y’amatungo yabaye ku wa gatanu tariki 28 Gashyantare, ihuriyemo abanyamwuga mu by’amatungo, barebera hamwe uko amatungo yo mu Rwanda abayeho n’icyakorwa ngo imibereho yayo myiza itere imbere, mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bw’amatungo mu gihugu.
Nyuma yo guhuriza ku kuba hari ubumenyi buke ku borozi n’abatunzi no kuri bamwe mu baganga ku mifatire myiza y’amatungo, bamwe mu banyamwuga twaganiriye badusangije ingamba zikwiye.
Muganga w’amatungo Masengesho Jean Claude ukora ku bitaro by’amatungo byitwa ‘New Vision Veterinary Hospital’ akaba anafite ubuhanga mu mibereho myiza y’amatungo yagize, ati: “Twasanze hakenewe amahugurwa ku baganga b’amatungo n’abandi banyamwuga, bakamenya ku ruhando mpuzamahanga ikigezweho mu kubungabunga imibereho myiza y’amatungo. Twanasanze hakenewe amahugurwa ku bantu bose barebana n’ubworozi, abaganga b’amatungo bakajya mu borozi n’abatunzi bakabasangiza ubumenyi”
Yakomeje agira, ati: “Duharanira ko aborozi n’abatunzi kubahiriza uburenganzira amatungo afite kuko birazwi neza ko itungo ryariye, rigafatwa neza mu buryo bwose ari bwo ritanga umusaruro.”
Amahame atanu yo gufata neza amatungo ari yo yiswe mu cyongereza ‘Five Freedoms of Animals’ ni ukurya, kunywa amazi, kuba ahantu heza, kudakubitwa no kuvuzwa.
Muganga Masengesho akavuga ko inama yasanze leta ikwiye kurushaho kugenzura uko imibereho myiza y’amtungo yubahirizwa, yewe hakajyaho n’itegeko rigenga imibereho myiza y’amatungo
Ku ruhande rwa Muganga Nshyimiyimana Alphonse Marie, umukozi w’urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda we yagize, ati: “Kwita ku mibereho myiza y’amatungo ni ikintu kidashyirwamo imbaraga cyane ko abanyamwuga nabo baba batabizi neza kuko mu masomo biga ntibishyirwamo ingufu, yewe ni nabwo bigitangira”
Yongeye ho, ati: “Buri tungo rifite uburenganzira bwo kubaho kugira ngo n’ibirikomokaho bize bitangiritse. Twe abanyamwuga tugomba kubanza kubisobanukirwa tukabona kubigeza ku bakora ubworozi.”
Amatungo avugwa akubiyemo inyamaswa zororerwa mu ngo nk’inyamabere n’ibiguruka, ndetse n’izindi nyamaswa zororerwa mu byanya byabugenewe hirya no hino.