By Ndabateze Jean Bosco
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 7 kamena 2024 mu karere ka Musanze Abasirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda 32, abanyamahanga 15 n’abapolisi babiri basoje amasomo ajyanye n’imiyoborere mu gisirikare.
Ni ibirori byabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama byitabirwa n’imiryango y’abasirikare basoje amasomo ndetse n’abayobozi bakuru mu ngabo z’igihugu barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen. Mubarakh Muganga na Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda.
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Juvenal Marizamunda
Iki ni icyiciro cya 12 gisoze aya masomo kikaba kigizwe n’abasirikare b’abanyamahanga 15, abanyarwanda 34 barimo abapolisi babiri.
Ni amasomo yatanzwe ku basirikare bakuru bafite guhera Ku ipeti rya Major kugera kuri Colonel.
Mu basoje ayo masomo bari abasirikare bo mu bihugu Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Sénégal, South Sudan, Tanzania, Uganda, Zambia n’u Rwanda.
Abofisiye bakuru 49 basoje amasomo yabo
Muri abo basirikare basoje amasomo y’imiyoborere mu ngabo harimo 37 bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’umutekano ‘Master of Arts in Security Studies’.Ni amasomo yatanzwe ku basirikare bakuru bafite guhera Ku ipeti rya Major kugera kuri Colonel.