Advertise your products Here Better Faster

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze abifuza gukomeza amasomo yabo mu Rwanda

By Ndabateze Jean Bosco

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye kurushaho kwakira abanyeshuri baturuka hirya no hino muri Afurika bifuza gukomereza amasomo yabo mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu Tariki 7 Kamena mu 2024, mu Ijambo yavugiye mu muhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri 432 barangije amasomo yabo muri African Leadership University baturuka mu bihugu 32 byo hirya no hino muri Afurika..

Kari akanyamuneza kubasoje amasomo yabo

Ni umuhango witabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Fred Swaniker washinze iyi kaminuza, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Francis Gatare.

African Leadership University (ALU) ni Kaminuza mpuzamahanga ifite ishami mu Rwanda ikorera mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo.

ALU yashinzwe na Fred Swaniker ukomoka muri Ghana, wavuze ko bashaka guhanga kaminuza izatanga ubumenyi Abanyafurika bakeneye mu guhangana n’imbogamizi z’ikinyejana cya 21.

Ababyeyi baherekeje Abana

Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Perezida Kagame yashimiye abanyeshuri barangije amasomo yabo, abibutsa ko ibyo bagezeho ari umusaruro w’imbaraga n’umuhate byabo.

Ati “Kugera ku ntsinzi ntabwo byigeze biba umusaruro w’imbaraga z’umuntu umwe ku giti cye gusa, ahubwo mu buryo bungana ni umusaruro wo kugira abantu bagushyigikira.”

Yakomeje avuga ko u Rwanda rutewe ishema no kuba iyi kaminuza ihakorera, ndetse ashishikariza abanyeshuri benshi b’Abanyafurika kuza kwiga mu Rwanda.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.