By Ndabateze Jean Bosco
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene yagiranye ibiganiro na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko, ku ngamba zo guhangana n’ihakana n’ipfobya bya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze mu bushakashatsi n’uruhare rwa MINUBUMWE mu gukemura ibibazo bishingiye ku ngaruka za Jenoside.
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano mu Nteko Ishinga Amategeko
Yagaragarije Komisiyo ko hari ibyakozwe birimo kubika amajwi y’ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no kumvikanisha binyuze muri dipolomasi ko ibihugu bitagira itegeko rihana Jenoside n’ihakana ryayo bikwiye kurishyiraho.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene uyobora MINUBUMWE
Minisitiri Dr Bizimana yagaragaje kandi ko hari gutegurwa ishyirwaho ry’Ikigo cy’ubushakashatsi n’ububiko-shakiro kuri Jenoside, kizakusanya inyandiko zose n’ibindi bimenyetso ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bikabikwa mu buryo bw’ikoranabuhanga ndetse hakabamo n’isomero.