By Ndabateze Jean Bosco
Imanishimwe Emmanuel, Mugisha Bonheur, Mugisha Bonheur, Mutsinzi Ange na Raphael York bamaze kugera mu mwiherero w’Amavubi akomeje kwitegura imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi, hasigaye Jojea Kwizera.
Aba bakinnyi bageze mu mujyi wa Abidjan muri Côte d’Ivoire, ku wa 3 Kamena 2023, bakomezanya na bagenzi babo bavuye mu Rwanda mu myitozo itegura umukino uzabera kuri Stade Félix-Houphouët-Boigny.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 4 Kamena, ni bwo Abakinnyi bose baza gukorera imyitozo kibuga ya mbere muri iki gihugu babifashijwemo n’Umutoza w’Amavubi, Frank Spittler Torsten.
Abanyarwanda bahanze amaso Amavubi ashaka itike y’igikombe cy’Isi 2026
Umukinnyi usigaje kugera kuri bagenzi be ni Jojea Kwizera ukinira Ikipe ya Rhode Island yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umukino wa mbere ruzakirirwa na Bénin muri Côte d’Ivoire tariki ya 6 Kamena mu gihe ruzongera kwakirwa na Lesotho muri Afurika y’Epfo tariki ya 11 Kamena 2024.
Imikino u Rwanda ruzakina ni iy’Umunsi wa Gatatu ndetse n’uwa Kane mu Itsinda rya Gatatu ruherereyemo mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizaba mu 2026.