By Ndabateze Jean Bosco
NEC iratangaza ko kugeza ubu imyiteguro y’amatora ihagaze neza kandi ko mu minsi ya vuba ibikorwa byo kwiyamamaza bigiye gutangira hashingiwe k’uko amategeko abigena.
Oda Gasingigwa Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora NEC Yagize ati: “Tugiye gutangira kwakira kandidatire, muri aya mezi abiri asigaye nanone ni igikorwa gikomeye abanyarwanda bategereje kubera yuko bifuza kuzatora ariko bagomba kumenya n’abakandida bifuza kwiyamamaza”.
Uyu muyobozi akomeza ko kuva ku itariki 17 kugera 30 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Amatora izaba iri kwakira kandidatire z’abifuza kuba ku rwego rwa Perezida wa Repubulika cyangwa abadepite.
Avuga ko muri aya mezi abiri hakomeje ibikorwa by’uburere mboneragihugu bushingiye ku matora, kugera ku munsi w’itora.
Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko kugeza ubu abanyarwanda bafite kuva ku myaka 19 bangana na miliyoni 9.5 bamaze kwiyandikisha kuri lisiti y’itora.
Ibiro by’itora bizafungura Saa moya za mu gitondo kugeza Saa cyenda z’ikigoroba ku itariki 15 Nyakanga 2024. Abanyarwanda batuye mu mahanga bazatangira gutora tariki 14 Nyakanga 2024.