By Ndabateze Jean Bosco
Umuryango nyarwanda Strive Foundation uri gukora ubukangurambaga mu kurwanya Sida ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) babitewemo inkunga na Abott International, ubu bukangurambaga bukaba burimo gukorerwa mu Karere ka Nyagatare nubwo hari utundi turere bahereyemo bakazakomereza mu karere ka Gatsibo.
Ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA abaturage bitabiriye ari benshi
Ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abanyarwanda muri rusange ariko byumwihariko urubyiruko, kuko mu mibare igaragazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima ko abari munsi y’imyaka 24 harimo kwiyongeramo ubwandu bushya bwa virusi itera sida, muri iyi Ntara y’Iburasirazuba igaragaza kwiyongera ku bwandu bushya mu rubyiruko kubera kubura udukingirizo.
Umuryango Strive Foundation Rwanda ukora ibikorwa bishingiye ku nkingi enye arizo Ubuzima, Uburezi, Imiyoborere myiza hamwe no guteza urubyiruko imbere n’abagore, byumwihariko mu Ntara y’iburasirazuba ufatanije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) ku nkunga ya Grobal Fund, bakangurira abanyarwanda kwirinda virusi itera sida, ariko cyane cyane bakibanda ku Ndangamirwa (Key Population) abakora umwuga w’uburaya.
Mushayija Geoffrey umukozi muri Strive Foundation Rwanda avuga ko ubukangurambaga ari uguhozaho kuko virusi itera SIDA iracyahari ntabwo yari yacika ariko cyane cyane mu bakora umwuga w’uburaya bakunze kwita Key Population ndetse no mu rubyiruko, abananiwe kwifata mu rubyiruko bagane ibigo by’urubyiruko cyangwa ibigo nderabuzima bahabwe udukingirizo aho gukora imibonano idakingiye.
Agira ati: “Dukangurira abanyarwanda kwirinda virusi itera sida, ariko twibanda ku byiciro byihariye bikora umwuga w’uburaya ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina kubera ko aribo bantu bugarijwe cyane kuko bafite ibyago byinshi byo kwandura, tukaba tubashishikariza gukoresha agakingirizo, kandi abagize ibyago byo kwandura virusi itera sida bafate imiti neza, dukumira ikwirakwira ry’ubwandu bushya”.
Mushayija Geoffrey umukozi muri Strive Foundation Rwanda wambaye ingofero
Urubyiruko ndetse n’abanyeshuri biga muri GS Rwimiyaga nabo bitabiriye ubu bukangurambaga bwo kwirinda virusi itera SIDA aho bongeye kwibutswa uko bayirinda ndetse naho bakura udukingirizo kubananiwe kwifata ariko cyane cyane bagana ibigo by’urubyiruko kuko bahakura inama mu bijyanye n’uburyo bakwirinda virusi itera sida.
Uwayezu Ange Verite wiga muri GS Rwimiyaga wiga mu mwaka wa gatanu
Uwayezu Ange Verite wiga muri GS Rwimiyaga wiga mu mwaka wa gatanu aragira inama urubyiruko bagenzi be ko hari ibigo byabagenewe ko bagomba kubigana kugira ngo bagirwe inama kandi bakomeze kwirinda virusi itera SIDA kuko ubona urubyiruko rwirinda inda kurusha uko rwakwirinda iyo virusi itera sida.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliette avuga ko ubu bukangurambaga burimo gukorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) bafatanije na Strive Foundation bukaba bwiteze ko urubyiruko nk’itsinda rigomba guherwaho kugira ngo bafate iya mbere mu kurwanya virusi itera sida, nibashyiramo imbaraga mu kwirinda ubwandu bushya bizagabanya imibare yabandura.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Murekatete Juliette wambaye ingofero
Agira ati: “Urubyiruko rurashishikarizwa kwipimisha ku bushake ndetse n’ibindi byiciro byose kuko iyo wipimishije ku bushake nibwo tuzamenya uko duhagaze mu karere kacu ka Nyagatare ndetse tukanaboneraho gufata izindi ngamba dufatanije n’abafatanyabikorwa bakorera mu karere barimo RBC, Strive Foundation na AHF hamwe n’abandi”.
Yakomeje avuga ko udukingirizo tuboneka mu bigo nderabuzima byose byo mu karere ka Nyagatare ndetse no mu bigo by’urubyiruko bityo rero abadashoboye kutugura bagana ibyo bigo kugira ngo babashe kuzihakura, abavuga ko zihenda ntabwo aribyo kuko aho mvuze haruguru bazibona ku buntu icyo basabwa gusa ni ukugerayo.
Muri ubu bukangurambaga abaturage baragirwa inama yo kwirinda byakwanga bagakoresha udukingirizo