By Ndabateze Jean Bosco
Uyu munsi, Umunyamabanga Uhoraho Mahoro Eric, yasoje Itorero ry’abakozi ba WASAC Group ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera.
Aba bakozi bari bamaze iminsi batozwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda bizabafasha kunoza inshingano zabo.
Abakozi ba WASAC basabwe kwimakaza imitangire myiza ya service bazirikana ko amazi ari ubuzima
Yabasabye kwimakaza imitangire myiza ya serivisi z’amazi, isuku n’isukura, bazirikana ko amazi ari ubuzima kandi ko ubuzima budashoboka ahatari amazi, bityo bakaba bakwiye kubahisha izina ry’Ubutore bahawe “ry’Indemyabuzima”.
Yabibukije ko Guverinoma y’u Rwanda yakoze ibishoboka byose yubaka ibikorwaremezo by’amazi, isuku n’isukura, irabibegurira kugira ngo bakoreshe imbaraga zabo n’ubwitange mu kubibyaza umusaruro, baharanira ko Umuturarwanda wese abona amazi meza.
Eric Mahoro ysabye abakozi ba WASAC kuba umusemburo w’impinduka nziza
Yabasabye ko kuba umusemburo w’impinduka nziza muri WASAC nyuma y’iri Torero, banoza imikorere n’imikoranire mu kazi kabo ka buri munsi, barangwa n’imyitwarire mbonezamurimo, bakora nk’abikorera, biganisha ku cyerekezo cy’Igihugu 2050.