By Cypridion Habimana
Abakora umwuga w’ubwubatsi n’ububaji bavuga ko batizerwaga n’ababaha imirimo, none gahunda ya Syndicat STECOMA, yo kubaha certificat iri gutuma bagirirwa icyizere.
Ni gahunda STECOM ari yo syndicat ihuza abakora mu myuga y’ubwubatsi mu Rwanda, imaze igihe yaratangije yo guhugurira abakora ubwubatsi ku murimo, hanyuma ikabaha ibizamini ubundi abatsinze neza ikabaha impamyabumenyi “certificat”.
STECOMA iri guha abakora ubwubatsi n’ububaji “certificat”
Abakora mu mwuga w’ubwubatsi n’ububaji , bavuga ko udafite “certificat” bitamworohera kwizerwa mu kazi uko bikwiye cyangwa ngo ahabwe amasezerano y’akazi yanditse, ikindi akaba atanajya gupiganira isoko ryo kubaka kuko nta gihamya aba afite.
Claude Nizeyimana ukora ubwubatsi mu mujyi wa Kigali agira ati “mbere twahuraga n’imbogamizi twajya gusaba akazi mu ma company; wagerayo bakakubwira ngo zana ibyangombwa bigaragaza ko ibyo ukora ubizi ariko wabura urupapuro bakagusubizayo ugasanga ubuze akazi, kandi nyamara uzi kugakora neza, bityo tugahorana ubukene ”
Aba rero bavuga ko nyuma yo guhugurirwa ku murimo na Syndicat STECOMA ihuza abakora muri izi nzego, ikaba iri kugenda ibaha impamyabumenyi, ibibazo nk’ibi bitazongera kubagonga.
Marrie Claire Mukamwiza nawe ukora ubwubatsi agira ati “iyo udafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi ntubona icyo ujya kudepoza uvuga, ubu rero twizeye ko tutazongera gusubizwa inyuma kuko STECOMA yaduhaye certificat”
Hari n’ababona ko bizatuma abakora iyi myuga bazajya banabasha kubona amasezerano y’akazi mu ma company kuko mbere bitakundaga.
Callixte Mukunzi agira ati “abenshi mu ma company nta masezerano y’akazi babahaga, ariko bizadufasha kujya duhabwa amasezerano y’akazi”
Yongera ho ko bizanabafasha kujya babasha gupiganira amasoko y’ubwubatsi n’ububaji, ati “na cyo kigagufasha ku buryo wabona isoko byihuse, ariko iyo nta cyangombwa ufite uragenda ukavuga uti iki kintu ndakizi bakakubwira ngo uzane ikingombwa kibyemeza ukakibura; urumva nta bwo wabona isoko nta cyangombwa ufite”
Ministre w’abakozi ba Leta n’umurimo mu Rwanda; Madame Prof Jeannette Bayisenge ; asaba abafundi bagiye bahabwa impamyabumenyi mu bihe bitandukanye, kurushaho kunoza imikorere, kandi umusaruro wabo ugaragarire buri wese.
Ministre agira ati “ku isura muracyari ba bandi ariko mu mikorere mugomba kumenya ko hari icyahindutse mu buzima bwanyu, icyo ni cyo twifuza kubona umusaruro tukabona ubuhamya bwinshi buturuka muri mwebwe butugaragariza uburyo muvuye ku intambwe imwe mugeze ku yindi ni cyo tubifuriza”
Madame Bayisenge byumwihariko ashishikariza abagore kudatinya kujya mu myuga y’ubwubatsi, ububabji n’iyindi usanga abagore batitabira kujyamo.
Ati “turifuza kubona abagore benshi baza muri iyi sector, sector idakunze kugaragaramo abagore bayizamo cyane”
Ministre Prof Bayisenge asaba abakora ubwubatsi n’ububaji kongera umusaruro
Gahunda ya STECOMA yo guhugura abakora imyuga y’ubwubatsi n’ububaji ; iri muri gahunda yo guteza imbere icyiciro cy’ubwubatsi, kuko byagaragaye ko ari imwe mu byiciro by’imirimo izamura ubukungu bw’igihugu no guhanga imirimo.
Biteganijwe ko mu myaka iri imbere, ntawukora imirimo ishingiye ku myuga n’ubumenyingiro uzongera kuyikora adafite impamyabumenyi yabyo, ibi ngo bikazafasha mu gutuma abakora iyi mirimo barushaho gutera imbere, kuko kugira impamyabumenyi bihita bibemerera kugana ibigo by’imari mu buryo bworoshye, bikaba byabaha inguzanyo yo gukora imishinga ishingiye ku byo bakora, ikindi kandi bikanabafasha mu kubona imirimo mu buryo butagoranye.