By Cypridion Habimana
Kubura urubyaro ni ikibazo gihangayikishije benshi muri iki gihe nubwo usanga abagabo bamwe bitakana abagore babo igihe habayeho kubura urubyaro, nyamara ni ikibazo kireba abagabo ndetse n’abagore. Iki kibazo rero kigira ingaruka nyinshi mu mibanire y’abashakanye, zirimo no gutandukana.
Ikibazo cyo kutabyara rero, giterwa ahanini n’ubuzima bwa buri munsi tubamo ndetse n’ibintu bimwe na bimwe twinjiza mu mubiri wacu tubyita kwishimisha nyamara bitwangiza. Ni byiza rero ko twirinda mbere yo kwivuza.
Kubura urubyaro ku bagabo ni ikibazo gisenya imiryango
Turamutse tumenye ibintu bitera iki kibazo, byibuze twahagarika umuvuduko w’iki kibazo ku bagabo. Muri iyi nkuru rero tugiye kubagezaho impamvu zatera abagabo kubura urubyaro.
Nk’uko ibi tubikesha urubuga “www.elcrema.com”, rwandika ku buzima, mu nkuru bahaye umutwe ugira uti “”CAUSES OF INFERTILITY IN MEN”” hari impamvu batanze zitera abagabo kuba babura urubyaro:
1. Kunywa inzoga birenze urugero
Inzoga nyinshi zituma umubiri utabasha gukura imyunyu ngugu yitwa zinc mu byo tuba twariye ngo uwukoreshe, kandi iyi myunyungugu ni ingenzi cyane mu gukorwa neza kw’intanga ngabo. Abahanga rero bagira inama abagabo zo kutanywa inzoga zirenze urugero kuko byangiza intanga ngabo.
2. Imirire itaboneye (indyo ituzuye)
Imirire igomba kuba iboneye. Iyo tuvuze imirire iboneye tuba tuvuze indyo yuzuye (Ibitera imbaraga, ibirinda indwara,ndetse n’ibyubaka umubiri). Indyo yuzuye rero ituma intangangabo z’abagabo zikorwa neza ndetse n’amasohoro akaba ahagije.
3. Gukora imyitozo ngororamubiri birenze urugero (Excessive exercising)
Ubusanzwe gukora imyitozongororamubiri ni byiza ku buzima bwacu, biba ibirenze urugero rero nka cya gihe abagabo baba bashaka kubaka umubiri ndetse bakaba bakoresha n’imiti yo mu bwoko bwa steroids. Iyi miti rero ituma imisemburo y’abagabo bita Testosterone idatangwa neza mu mubiri ibi rero bigatera kugira amasohoro macye ndetse n’intanga ngabo zitameze neza.
4. Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi bikabije
Gukora imibonano mpuzabitsina kenshi buri munsi, bituma utunyangingo twifashishwa mu gukora intanga ngabo tudakora neza. Abahanga mu by’ubuzima bagira inama abashakanye bashaka kubyara ko byibura bakora imibonano mpuzabitsina nka rimwe mu minsi ibiri cyangwa itatu.
Birashoboka ko kubura urubyaro ku bagabo byakwirindwa hakiri kare
5. Ibintu bikurura ubushyuhe cyane
Kwa kundi usanga umuntu ari gukorera kuri mudasobwa ngendanwa (Laptop) yayiteretse ku bibero bye, kwambara imyenda y’imbere ikwegeye cyane ndetse n’ibindi byakurura ubushyuhe hafi y’udusabo tw’intanga ngabo (testicles), ibi bishobora gutuma intanga ngabo zidakorwa neza ari nabyo byaguteza ibyago byo kutabyara.
6. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zitavuwe neza
Iyo umugabo yanduye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi, mburugu, …ntabashe kuzivuza neza kandi ku gihe,ibi bishobora kumutera ubugumba cyangwa kutabyara.Ni byiza rero iyo wanduye izi ndwara ko ugomba kwihutira kwivuza ku gihe kugira ngo ugabanye ibyago byo kuba wagira ubugumba.
7.Ibiyobyabwenge
Ibiyobyabwenge nk’urumogi, cocaine, ibi nabyo ngo bishobora gutera abagabo kutabyara. Ubushakashatsi bwagaragaje ko urumogi rugira ingaruka mbi ku ntangangabo kuko zicika intege cyane ku buryo zipfa zitaragera ku igi. Ku bagabo rero ni byiza kwirinda ibi biyobyangenge niba ushaka kwirinda kutabyara.
8. Umunaniro ukabije
Indi mpamvu ishobora gutera kutabyara ku bagabo ni umunaniro ukabije. Ibi bikaba byagirana isano n’imimerere y’ubuzima tubamo, nk’umubyibuho ukabije, ibisigazwa byanduza, indyo turya no kunywa itabi n’ inzoga. Gufata vitamine z’inyongera (antioxidant) nka vitamine E, vitamine C, aside folike (folic acid), ngo ibi byongera ubushobozi bwo kubyara.
9. Imiti y’ibihingwa n’ibindi by’ubutabire
Byagaragaye ko kugira aho duhurira n’imiti y’ibihingwa n’indi miti ikaze y’ubutabire, bishobora guhungabanya ubuza n’ubwinshi bw’intanga ngabo. Kubw’ibyo rero, abahinzi n’abatwara imiti ibihingwa bagakwiye kuzirikana ibi. Ibindi binyabutabire nk’amarange, ibifashi(za kore) na za verine, bashobora kugira ibyago byinshi byo guhura n’ibibazo mu kubyara. Abagabo bakora mu by’ubutabire baragirwa inama yo kujya bambara ibibafasha kwirinda, nk’uturindantoki n’udupfumamunwa bakirinda no guhura cyane n’ibyo binyabutabire.
Uretse izi mpamvu 9 zivuzwe, hari indwara 4 zifata abagabo zirimo kugira intanga nke, kugira intanga zitihuta, kugira intanga zifite ubusembwa ndetse no kutagira namba intanga ngabo ( Azoospermia).
Ese waba ufite iki kibazo cyo kutabyara ?
Nkuko tubibonye ko iki kibazo gishobora guterwa n’impamvu zitandukanye, Ubuvuzi bwa gishinwa imiti yo mu rwego rwa food Supplement ikorwa n’abashinwa ikomeje gufasha abantu batandukanye bafite iki kibazo kandi bakabasha gukira. Hari igihe imisemburo iba yaragabanyutse,intanga ngabo ari nkeya,ndetse n’ibindi.
Muri ubu buvuzi habonekamo imiti ndetse n’inyunganiramirire yizewe ku rwego mpuzamahanga ,kuko bifite ubuziranenge bw’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration) ikigo Nyarwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti n’ibiribwa, ndetse ikozwe mu bimera ikaba ivura ndetse ikanarinda ibi bibazo by’ubugumba.
Uramutse ukeneye ubufasha, wagana aho dukorera mu mugi wa Kigali,haruguru ya Chic. Ushobora no kubahamagara kuri numero 0787150912 iyi numero iri no kuri watsap na 0783897517 ku bindi bisobanuro
3 thoughts on “Dore impamvu kunywa inzoga nyinshi ari imwe mu mpamvu zitera umugabo kubura urubyaro”
Ntimukatubeshye ubu se abagabo nirirwa banywa inzoga SI bo bafite Abana benshi
Ko Numero zidacamo ubwo ntimwadupfunyikiye amazi?
Iyihe idacamo. Hamagara 0787150912. URI hanze y’uRwanda urahamagara kuri (+250)787150912