Advertise your products Here Better Faster

Karongi: Mudugudu yegujwe azira kubaza meya ikibazo

Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu

Bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Cyimana mu kagari ka Kibirizi ho mu murenge wa Rubengera ntibakozwa iyeguzwa ry’umuyobozi w’umudugudu bitoreye wegujwe nyuma y’iminsi mike abajije umuyobozi w’akarere ikibazo cy’umuhanda akarere gahora kizeza abaturage amasinde akaba yararaye

NSABABERA Fidele ukuriye inama njyanama y’akagari ka Kibilizi yeguje umuyobozi w’umudugudu wa Cyimana avuga ko kubaza ikibazo meya biri mu mpamvu zatumye yeguzwa

Agira ati “twaramweguje. Ikintu cyatangaje bamwe ni ukuntu ubwo abaturage babazaga ibibazo nawe yagiye kubaza nkabo. Imyitwarire yagaragaje yo kuvuga ko abayobozi babeshya abishingira kuba ngo bahora bizeza gukora umuhanda yababaje abantu, yagaragaje icyinyabupfura gike ahangara abayobozi.”

Abaturage bamaganira kure iyi mpamvu inama njyana yashingiye ho yeguza mudugudu bitoreye bakavuga ko ikibazo yabajije gifite ishingiro kandi ko babona nta nka yaciye amabere .

BIMENYIMANA Shadrack ati “hoya ibyo ntago byagombye kumweguza kuko icyo yavuze nanjye nari kukivuga iyo ngira ubushobozi bwo kuhahagarara”.

UWIHOREYE Evaritse ati “ uriya muhanda ntabwo ukenewe? Wenda n’uwabwira abayobozi baza bakareba bagasanga ko uriya muhanda udakenewe? Ibyo yavuze byose ni ukuri uriya muhanda urakenewe.”

MUHAWENAYO Jonas wari umuyobozi w’uyu mudugudu avuga ko impamvu yo kweguzwa kwe ari amakimbirane yari asanzwe afitanye na perezida wa njyanama y’akagari yatewe no kutumvikana ku mafaranga umudugudu wigeze guhabwa nk’ishimwe ryo kwitwara neza muri mituweri.

Ati “uku kweguzwa ni ihangana riri hagati y’ubuyobozi, ariko ntago ari icyifuzo cy’abaturage. Ibyo navuze ni byo kandi abaturage barabyishimiye ahubwo nazize kuvugira abaturage. Hari amafaranga tutavuzeho rumwe yahawe umudugudu we akambwira ngo ngure amayoga dukore ubusabane njyewe nkoshamo Ingobyi yo guhekamo abarwayi n’ubu irahari”.

Umuyobozi w’akarere ka Karongi MUKASE Valentine ari nawe mudugudu azizwa kubaza ikibazo ahakana ko nta ruhare yagize mu kumweguza kandi ko atigeze abigira ho ikibazo kuko n’ubwo yari umuyobozi w’umudugudu bitamubuza kuba umuturage ngo abe yabaza ikibazo .

Mu gihe hateganijwe ko hazaba amatora ngo haboneke undi muyobozi, bamwe mu baturage bifuza ko umuyobozi wabo wegujwe nawe yazemererwa kwiyamamaza ubundi bagatora uwo bashaka .

UWIHOREYE ati “ Bazane uwo bashaka, bazane na Jonas twongere dutore bushya noneho turebe utorwa uwo ari we.”

IZABAYO Emmanuel ati “ njyewe ku giti cyanjye uwo bazazana ntago nzamutora. Nibatamugarura nzifata.”

Pressbox yamenye ko atari ubwa mbere uyu muyobozi wa njyanama y’akagari ka Cyimana ngo yaba afatanyije n’ubuyobozi bwako mu gushaka kweguza MUHAWENAYO Jonas k’ubuyobozi bw’umudugudu wa Cyimana kuko ngo no hambere byabayeho bagakongera gutora abaturage bakamuhundagazaho amajwi.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

2 thoughts on “Karongi: Mudugudu yegujwe azira kubaza meya ikibazo

  • December 12, 2023 at 8:41 am
    Permalink

    Urakoze bwana Munyamakuru kuduha amakuru, gusa iyi nkuru yawe ntabwo yuzuye, haraburamo ikintu cy’ingenzi, ese ubundi njyanama y’akagari ifite ubushobozi bwo kweguza umukuru w’umudugudu? Komisiyo y’amatora irahari, itegeko rigenga amatora rirahari, gabanya ubunebwe utange ibyuzuye. Ndagushimiye bwana munyamakuru.

    Reply
  • December 13, 2023 at 2:46 pm
    Permalink

    Uhubwo ko muri iyi mwibagiwe gusebya no kugonganisha inzego kuri cas yo gushyingura uruhinja rwatoraguwe rwapfuye hafi yahakorewe umuganda.
    Mudugudu we afite ibyaha byinshi pe

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.