Yanditswe na Ndabateze Jean Bosco
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) batangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka wa 2022-2023.
Dr Bahati, Bernard Umuyobozi Mukuru wa NESA avuga ko mu mwaka w’amashuri 2022/2023 abanyeshuri bari biyandikishije gukora ibizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange bari 48,699 barimo abakobwa 27,382 n’abahungu 21,317.
Mu banyeshuri babaye indashyikirwa barimo Cyubahiro Hermine wigaga kuri Petit Seminaire Saint Jean yahize abandi muri siyansi.
Muhozi Anselme wigaga muri ES Ruramira na Izerisamaza Marithe wiga kuri Christ Roi wahize abandi mu ndimi na bo bashimiwe.
Abatsinze amasomo y’uburezi (TTC) umwaka ushize bari 99%, baganutseho 0,2% kuko ubu abatsinze ni 99.7%.
Abarangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, umwaka ushize batsinze ari 97.8%, baganutseho 1,2% kuko ubu hatsinze 97.6%.
Minisitiri w’Uburezi Twagirayezu Gaspard yavuze ko umubare w’abanyeshuri bajya muri Kaminuza ugenda wiyongera.
Avuga ko bataragera ahashimishije ariko ngo igishimishije n’uko imibare igenda yiyongera buri mwaka .