Advertise your products Here Better Faster

RJSD yiyemeje gushyiraho itsinda ryo guca umuco wo kudahana abahohotera abanyamakuru bari mu kazi

Yanditswe na Cypridion Habimana

Umunsi mpuzamahanga wo guca umuco wo kudahana ibyaha bikorerwa abanyamakuru ku kuri uyu wa kane tariki 02 Ugushyingo 2023, ishyirahamwe Nyarwanda ry’abanyamakuru baharanira iterambere rirambye;(RJSD); rivuga ko hakiri abantu bahemukira abanyamakuru ntibahanwe bikarangirira aho, hari ingamba ryihaye mu kubirandura.

Mu mwaka wa 2019 ni bwo RJSD yatangiye, ikaba ifite intego yo kubaka igihugu gifite iterambere rirambye hakoreshejwe itangazamakuru n’itumanaho, bahereye ku kubaka itangazamakuru mu buryo bwa kinyamwuga bahereye mu bakiri bato bagakora itangazamakuru rigamije kubaka igihugu, gifite iterambere rirambye.

Ku nshuro ya mbere RJSD yizihije Umunsi mpuzamahanga wo guca umuco wo kudahana ibyaha bikorerwa abanyamakuru muri uyu mwaka wa 2023.

Umuyobozi wa RJSD; Placide Ngirinshuti, yagize ati “ turifuza ko uyu muco ucika kuko abantu bahemukira abanyamakuru ntibahanwe bikarangirira aho, mu Rwanda hari ubwo bahanwa ariko kenshi birangirira aho, hari abagiye bamenerwa camera ugasanga umunyamakuru arahombye, umunyamakuru agakubitwa ntihagire umukurikirana, turashaka ko abakorera amakosa abanyamakuru bari mu kazi bagomba guhanwa ni cyo twifuza

Umuyobozi wa RJSD Placide Ngirinshuti

Placide Ngirinshuti yongeraho ko bazakora ubukangurambaga bwihariye, kandi hajyeho  itsinda  ryihariye ririmo abanyamategeko n’abandi babifite mu nshingano; rigomba kujya rikurikirana abanyamakuru bahohotewe, baba bari gutara inkuru cyangwa bari muri studio, kugira ngo bajye barenganurwa.

Louise Uwizeyimana; umuyobozi w’ikinyamakuru Intego, yavuze ko hakwiye kujyaho uburyo buhamye bwo guhana abakorera ihohoterwa abanyamakuru, kuko iyo hari ubangamiye umunyamakuru aba abangamiye abaturage mu kubona amakuru y’ingirakamaro.

Agira ati “Imbaraga zishyirwa mu guhana abahohoteye abanyamakuru ziracyari nke, mu Rwanda nta tegeko rihari rirengera umunyamakuru kuko inzego zakabarengeye zivuga ko barengerwa kimwe nk’abandi banyarwanda nyamara birengagije ko abanyamakuru bakora akazi kabashyira mu byago cyane

Madame Louise yongeraho ati “Birababaje kubona abahohotera abanyamakuru batabihanirwa, nyamara abanyamakuru ari bo batuma abaturage babona amakuru abafitiye akamaro, anafasha mu iterambere ry’igihugu”

Ikindi ni uko umunyamakuru hari ubwo ahimbirwa ibyaha atakoze, biturutse ku nkuru runaka yatangaje ikagira abo ibabaza cyangwa ibangamira inyungu zabo bwite.

Gonzaga Muganwa nawe ni umunyamakuru; agira ati “hari inzego z’ibanze nk’abayobozi n’inzego z’umutekano(DASSO) batarumva agaciro k’abanyamakuru, ugasanga ntibanazi ko ari inshingano z’umunyamakuru mu kubona amakuru, bikaba byatuma bahohotera abanyamakuru”

Gusa avuga ko hari akavuyo kamaze kuzamo, kagatuma bigoye kumenya uzarengerwa n’utazarengerwa nk’umunyamakuru, biturutse kubakorera ku mbuga nkoranyambaga rimwe na rimwe batanubahiriza amahame y’itangazamakuru, Bwana Gonza Muganwa avuga ko ibi byacyemurwa n’uko buri munyamakuru agomba kujya agendana ikarita y’ubunyamakuru “PRESS CARD” itangwa n’urwego rw’abanyamakuru rwigenzura “RMC”.

Umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda rw’ubugenzacyaha “RIB”; Dr Murangira B.Thiery, avuga ko amategeko arengera umunyamakuru nk’undi munyarwanda wese cyangwa undi munyamahanga wakorewe icyaha kuko nta tegeko ryihariye rirengera abanyamakuru.

Agira ati “urwego rw’ubugenzacyaha ruzirikana uruhare rukomeye rw’itangazamakuru mu kuba ikiraro cyo gutanga amakuru, twamaganira kure ibikorwa byose bibangamira abanyamakuru, hari imbogamizi za bamwe birengagiza nkana amahame agenga umunyamakuru n’ubumenyi budahagije”

Ku bwa Dr.Murangira B.Thiery asanga hakongerwa amahugurwa ku banyamakuru, ku buryo n’ukora itangazamakuru atararyize abona amahugurwa ahagije,kugira ngo anoze neza umwuga bityo abashe kwirinda amakosa yamuteza ibibazo, kuko itangazamakuru rifatiye runini abaturage haba mu kubagezaho amakuru y’ingenzi, abateza imbere, agaragaza ibyifuzo byabo, anafasha abaturage kwirinda ibyaha na cyane ko urwego rwa RIB rushimira ubufatanye bwiza rufitanye n’itangazamakuru.

Gusa Dr Murangira B.Thiery asaba ko habaho “gutandukanya amakosa y’umwuga n’amategeko

Umuvugizi w’urwego rw’u Rwanda rw’ubugenzacyaha “RIB” Dr Murangira B.Thiery

Ubushakashatsi buherutse bwakozwe na RGB ari rwo rwego rw’u Rwanda rw’imiyoborere myiza; bugaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda buri kuri 75 ku ijana, naho guhabwa amakuru bikaba biri kuri 46 ku ijana.

Umuvugizi wa RIB avuga ko bitari mu nshingano za RIB mu guhana abayobozi bimana amakuru, gusa agasaba abanyamakuru gukora kinyamwuga; harimo gutandukanya umuntu uri mu bikorwa by’ubuzima bwite(Privacy), n’ibiri rusange.

Umunyamategeko Ibambe Jean Paul avuga ko abahutaza abanyamakuru batari kubiryozwa.

Agira ati “abahutaza abanyamakuru babakubita cyangwa babafatiye ibikoresho batari kubiryozwa, ikigaragaza ko zimwe mu nzego zibishinzwe zitari kubyubahiriza uko bikwiye, bikaba byagira ingaruka ku gukora itangazamakuru mu bwisanzure

Icyakora Maitre Ibambe asaba abanyamakuru kujya bihutira gutanga ibirego mu nzego zibishinzwe kugira ngo zibarenganure, kuko hari ubwo nabo bahohoterwa ntibatange ibirego.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura mu Rwanda “RMC”; Emmanuel Mugisha; asaba abanyamakuru kubahiriza amahame abagenga kuko bibarinda kujya mu kaga.

Agira ati “twemere dufatanye kugira ngo umurongo igihugu cyacu(Rwanda) cyihaye tuwugenderemo, ariko aho tubonye ikosa turicyahe kabone n’iyo ryaba rikozwe n’umunyamakuru, nk’abanyamakuru twirinde kujya muri activism “kuko kujya muri activism; ni umutego utuma hari uruhande ubogamiraho, ntibikwiye rero ku munyamakuru”, mureke twubake professionalism, twubahirize icyo amahame adusaba kuko kutayubahiriza ni ukwishyira mu kaga, ariko kuyubahiriza bizaturinda kujya mu kaga”

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gushyira iherezo ku kurandura umuco wo kudahana abahohotera abanyamakuru muri 2023, kuri iyi tariki ya 02 Ugushyingo, yashyizweho biturutse ku iyicwa ry’abanyamakuru babiri b’abafaransa bakoreraga Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI” biciwe I Kidal mu majyaruguru y’igihugu cya Mali tariki 02 Ugushyingo 2013, barimo Gislaine Dupont na Claude Verdon hakaba hashize imyaka icumi.

Hari imwe mu mibare igaragaza ibyaha byagiye bikorerwa abanyamakuru mu bihe bitandukanye harimo n’abishwe; ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020, bugaragaza ko 30 bishwe ako kanya bazira umwuga wabo bakora ku rwego rw’Isi.

Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka “reporters without borders” mu mwaka wa 2020 ryagaragaje ko  abanyamakuru 300 bakorewe ibyaha, ni mu gihe ubu abanyamakuru 38 bamaze kwicwa mu ntambara Israel iri kurwanamo n’umutwe wa Hamas wo muri Palestine kuva tariki 7 z’ukwezi kwa cumi 2023, ibi biri uko mu gihe hagati y’umwaka wa 2000 na 2023 buri mwaka hicwa abanyamakuru bari hagati ya 50 na 150 bazira umwuga wabo.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

2 thoughts on “RJSD yiyemeje gushyiraho itsinda ryo guca umuco wo kudahana abahohotera abanyamakuru bari mu kazi

  • November 7, 2023 at 7:06 pm
    Permalink

    Ntibikwiye abantu bakorera ibyaha abanyamakuru ngo birangirire aho gusa

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.