Advertise your products Here Better Faster

Bugesera: Abahinzi bakeneye kuhira baribaza impamvu inyunganizi ku bikoresho byo kuhira itakiboneka

Yanditswe na Cypridion Habimana

Abahinzi bahinga ku nkengero z’ibishanga mu karere ka Bugesera bakeneye kuhira ; bavuga ko umusaruro ukomeje kuba mucye biturutse ku kuba kubona ama moteri yifashishwa mu kuhira bihenze, bagasaba akarere kugira icyo kabikoraho.

Ni ikibazo gihuriweho n’abahinzi bahinga ku nkengero z’ibishanga, baba bagomba kuhira imyaka mu mirima kugira ngo babone umusaruro uhagije w’ubuhinzi, nyamara ariko bakavuga ko ibikoresho byifashishwa bitari arrosoir zisanzwe kubona amafaranga yo kubigura ijana ku ijana bitaborohera.

Leta y’u Rwanda muri gahunda yo guteza imbere ubuhinzi, cyane ko ari bwo butunze umubare munini w’abanyarwanda, yasanze ko abahinzi bagomba kongera umusaruro mu bwiza no mu bwinshi, bituma hashyirwaho gahunda yo kujya abahinzi buhira bifashishije ibikoresho bijyanye n’igihe Isi igezemo bituma babasha kuhira ku butaka bunini, ari nabwo hagiye hashyirwaho gahunda yo kunganira abahinzi mu kugura ibi bikoresho birimo n’ama moteli.

Nyamara ariko muri iki gihe bamwe mu bo mu karere ka Bugesera bavuga ko batari kunganirwa mu kubona ibi bikoresho.

Ikinyamakuru pressbox cyaganiriye n’abahinzi benshi, urugero ni Twagiramungu Yohani ukorera ubuhinzi mu gishanga cya Rwabikwano kiri hagati y’imirenge ya Mareba na Ruhuha mu karere ka Bugesera, akaba yibanda ku buhinzi bw’imboga n’imbuto ku nkengero z’iki gishanga.

Agira ati “mudukorere ubuvugizi tworoherezwe tubone utumoteli tubashe kujya tuvomerera izi mbuto, kuko umusaruro ukomeje kutubana mucye, nka Njye ubushize inyanya zaranyumanye kubera amazi macye

Hari abandi bahinzi bo mu murenge wa Rilima ikinyamakuru pressbox cyasanze ku nkengero z’ikiyaga cya Kidogo.

Urugero rw’umwe muri bo ni Ndayishimiye Innocent. Agira ati “ikiyaga gifite amazi angana gutya cyagakwiye kujya kibyazwa umusaruro, hano hakaba hari ibintu byinshi biheze, ariko imbogamizi zihari ntituri kunganirwa kubona amamoteli, nk’ubu butaka bwose nagakwiye kuba mbuhinga

Abahinzi bakeneye nkunganire yo kugura ibikoresho byo kuhira

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi, amashyamba n’umutungo kamere mu karere ka Bugesera Gatoya Theophile ; avuga ko na bacye buhira byaturutse kuri nkunganire yo kubona ibikoresho byifashishwa mu kuhira, kandi biturutse mu bukangurambaga akarere kakoze, gusa ngo ingengo  y’imari yo kunganira abahinzi mu kuhira yarashize, akarere kakaba karandikiye ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ;RAB ; ku buryo gategereje igisubizo.

Agira ati “muri iki gihe turimo budget yo kubunganira yarashize, akarere kandikiye RAB; hategerejwe inama izatanga niba turakomeza kunganira abahinzi noneho hakazarebwa uruhare rwayo nyuma”

Agronome Gatoya ; yemeza ko nubwo intego bari bafite yo kuhira zagezweho, abari bakeneye iyi service bose atari ko bayibonye.

Gatoya Theophile uyobora ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Bugesera

Amakuru twahawe n’ishami ry’ubuhinzi mu karere ka Bugesera, ni uko hari abahinzi 95,469, naho kuhira imyaka mu mirima bikaba bitaragera no kuri 15 ku ijana, by’ubuso bwakagombye kuba bwuhirwaho muri aka karere, nkibutsa ko aka karere ari kamwe mu turere dukunze kwibasirwa n’izuba, bigatuma umusaruro w’ubuhinzi uba mucye, ibi biri uko mu gihe aka karere ari ko karere gafite ibiyaga byinshi mu Rwanda, hamwe n’inzuzi nk’akanyaru n’akagera byagakwiye kuba byifashishwa.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

2 thoughts on “Bugesera: Abahinzi bakeneye kuhira baribaza impamvu inyunganizi ku bikoresho byo kuhira itakiboneka

  • October 23, 2023 at 11:36 am
    Permalink

    Akarere ka Bugesera nikarebe uko kafasha aba bahinzi babashe kubona ibikoresho byo kuhira, kuko biri kugenda bigaragara ko ibiribwa biri guhenda, byumvikane ko umusaruro ari mucye

    Reply

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.