Advertise your products Here Better Faster

Aborozi barashima RYAF na RDDP ku mushinga wabazamuriye umukamo

Aborora inka zitanga umukamo hirya no hino mu gihugu, barashima ihuriro ry’urubyiruko rukora ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RYAF) n’umushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo (RDDP) ku mushinga wabazamuriye umusaruro w’amata.

Ni umushinga wanyujijwe ku makaragiro atandukanye akorera mu bice bitandukanye by’igihugu, aho RYAF yagiye igena umukozi wabyigiye kuri koperative y’aborozi bagemura amata, ubundi ku nkunga y’umushinga RDDP na minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) hakabaho koroherezwa kubona ibikoresho byo kubungabunga umukamo, no gutanga amahugurwa yo gufata neza inka mu rwego rwo kurushaho kongera umukamo mu bwinshi no mu bwiza.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga umaze imyaka utatu ushyizweho, bavuga ko bamaze kunguka byinshi mu kunoza umukamo bagereranije n’uko byahoze mbere

Umukecuru witwa Umulisa Rose, umworozi utuye mu murenge wa Kinazi yagize, ati: “RYAF yatubaye hafi iduha amahugurwa twororaga mu kajagari, ntitumenye ubwatsi tugomba gutera, indwara z’inka, ariko kuva aho RYAF yaziye igafatanya n’abaviterineri babashije kutugeraho tubona ubwatsi, dushimira ko yadufashije kugira n’ibiraro byiza, badukanguriye ukuntu tugomba gukamira ahantu heza, inka ifite icebe risa neza n’umukamyi afite isuku tugakamira mu bifite isuku, ubundi amata akaba meza”

Uyu mukecuru avuga ko RYAF ikwiye gukomeza ubukangurambaga benshi mu borozi bakamenya uburyo bwo kubungabunga umukamo kuko benshi ngo usanga bataragerwaho.

Habimana Simeon uyobora koperative y’aborozi ya DUFACO Gishari yagize, ati: “Iyi koperative yagiye igira ibibazo byinshi bitewe ahanini n’abayiyoboraga mbere banyerezaga umutungo, twari kuri litiro 30 gusa z’amata ku munsi none ubu turakira litiro zirenze 400 ku munsi kubera impinduka zaturutse ku mukozi RYAF yazanye mu ikaragiro. Twabonye n’abashoramali, kandi dushaka gukora indi mishinga nko gucuruza ikivuguto inaha”

Ndayisaba Aimable uhagarariye Kinazi Dairy Cooperative (KIDACO) na we ngo asanga hari akamaro gakomeye RYAF na RDDP byagize mu gushyira ku murongo ikusanya ry’amata akanasaba ko hakongerwamo ingufu

Ati: “Twatangiye gukora muri 2018, habayeho ubuvugizi MCC (ikusanyirizo ry’amata) itangira gukora neza. RYAF yadufashije guca akajagari mu kugurisha amata. Yadufashije kandi guhugura abakozi benshi. Icyo nasaba RYAF ni uko twabonerwa indi modoka tukagera ku borozi bose kuko dufite imwe gusa tugera mu tugari 3 gusa kandi dufite dutanu, zibaye ebyiri hanyuma n’umukozi wa RYAF akabonerwa ubundi bushobozi bwo kugera ku borozi bose byarushaho kuba byiza”

Mu gihe kandi undi witwa Ntirushwamaboko John ugemura amata ku ikusanyirizo rya Kinazi yagize, ati: “Nkora akazi k’ubucunda, nzana amata yanjye n’ay’abandi nkusanya bikamfasha kwiteza imbere, kandi nagiye mbona ibintu byiza, ndi mu bantu ba mbere bahawe umushinga w’ikigega. Uriya mukozi wa RYAF yadufashije kumenya isuku ku borozi, yagiye atwigisha gupima amata tukamenya amata afite ubuziranenge, ubu nanjye iyo ngiye kuyazana mu baturage mbanza kuyapima nkamenya ko nzanye amata afite ubuziranenge”

Yongeyeho, ati: “Ikintu mbona twaterwaho inkunga ni ukuba twabona nk’akamoto kuko kuzana ku igare hari igihe kuyakura kure haba harimo imvune”

Ngirinshuti Vincent, ugemura amata ku ikusanyirizo rya Rusatira muri koperative ya AGIRA GITEREKA, ati: “Ku bijyanye no kuduhemba baduhemba neza nta kibazo. Ikintu RYAF yahinduye kuva yahagera ni ugushaka amasoko, batuboneye n’ibikoresho ku bijyanye n’imiti ubu dufite imiti dushyira aborozi. RDDP yatworohereje kubona ibicuba ku giciro gitoya”

“Igikenewe ni amasoko kuko ahari ni makeya, turagemura rimwe ubundi ntitugemure kubera ubuke bw’amasoko, twumva rero RYAF icyo yadufasha ari ukutubonera amasoko ubundi ibintu byo gusibya aborozi ntibyongere. Baduhaye ibicuba bito bya litiro 40 tubonye ibyisumbuye byadufasha. Dukeneye n’amahugurwa ahoraho tukarushaho kubungabunga umusaruro w’amata”

Aboherejwe na RYAF ku makaragiro baratanga ubuhamya:

Ku ruhande rw’abakozi RYAF yagenye ku makaragiro bo ngo basanga ubwiza bw’uyu mushinga bugomba kurushaho gushyigikirwa, bakanatanga ubuhamya ku mpinduka wazaniye aborozi n’amakoperative ya bo

Nshimiyimana Eric ukorera ku ikaragiro rya Gahengeri, ati: “Twageze hano muri 2018 twasanze ikusanyirizo ridakora, twatangiye dushaka ibyangombwa bya koperative tuza kubibona. Amata yatangiye kugenda azanwa n’abacunda. Icyo gihe nta bikoresho twari dufite. Ku bijyanye n’imiyoborere, tuhagera nta bayobozi bari bahari, twafashije koperative gushyiraho abayobozi dufatanya mu guteza imbere koperative.”

“Twahuguye aborozi 300 mu matsinda ku buryo bw’imigaburire y’amatungo cyane cyane inka ngo bazamure umukamo, uburyo bwo kurwanya indwara kugira ngo umukamo utagabanuka dufatanyije n’umushinga wa RDDP, Twanabahuguye ku bijyanye n’ubworozi bw’inka zitanga umukamo. Ikindi ni uburyo bwo kurwanya indwara. Twahuguye aborozi 200 ku mishinga, abahawe inkunga n’umushinga RDDP ni 18. Hari imishinga isigaye icumi itaremerwa. Twakoze imishinga ijyanye no kubaka ibiraro ine muri yo ibiri yahawe inkunga, n’umushinga wo gushyira amazi mu rwuri”

“Twazamuye ingano y’umukamo uza ku ikusanyirizo tuva kuri zeru, none muri rusange ku kwezi twakira litiro z’amata nibura ibihumbi 42. Dufite farumasi ifasha aborozi kuvura amatungo yabo, dufite n’icyuma gipima amata. Ubu koperative ifite uruganda rusya kawunga. Tugurisha ibiryo by’amatungo ku giciro kiri munsi y’isoko risanzwe mu rwego rwo gufasha aborozi kuzamura umukamo w’inka zabo”

Uwineza Marie Claire ukorera ku ikaragiro rya Gishari, ati: “Twoherejwe na Minagri ngo dufashe amakoperative, nahageze nsanga MCC ikora yakira amata, ariko nasanze ubuyobozi butabonera umwanya MCC, ubwitabire mu nama bwari hasi cyane ku banyamuryango. Hari harabayeho kwamburwa ku borozi ku mata yabo bari baragemuye. Ubu nta kirarane gihari. Mpagera nta farumasi bari bafite ku borozi, nta serivise yo gutera intanga yari ihari”

“Twakoze ubuvugizi bushoboka mu nzego zitandukanye za leta, tujya muri RCA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative) bituma hatorwa ubundi buyobozi, bityo icyizere cya koperative gitangira kugaruka. Amata yariyongereye, dufite isoko rikenera litiro 1500 ku munsi, turakora cyane ngo turihaze. Muri iyi minsi turimo guhugura aborozi kugira ngo tubigishe isuku y’amata, iy’umukamyi, uburyo bwiza bwo guhinga ubwatsi, n’ibindi. Ibyo twagezeho mu mwaka njye mpamaze, hari ubuvugizi twakoreye koperative, twabonye isoko twifuza ko ryahoraho, aborozi bavuye kuri 17 bagera kuri 280 bagemura amata ugendeye ku mezi ane ashize, twakoze imishinga yo gufasha aborozi ku bijyanye na RDDP aborozi barenga ijana bamaze gutanga imishinga yagejejwe muri BDF, imwe yaremejwe. Twabafashije no kubona farumasi ku ikaragiro”

Uyu Uwineza asaba ko hashyirwaho amafaranga y’ingendo ku mukozi ngo ashobore gukora ingendo mu borozi bose, kandi ko koperative ikeneye gushakirwa umucungamali wisumbuye ku bushobozi kuko uhari ari ku rwego rwa A2

Nyandwi Ildefonse, ukorera ku ikaragiro rya Muyira, koperative Twiyororere kijyambere, ati: “Ku bufatanye bwa RDDP na RYAF nageze hano muri Gashyantare 2018, imiyoborere nasanze imeze neza. Nkigera hano amata ntiyari menshi, twahawe igikoresho gipima ubuziranenge bw’amata, twagiye dukoresha amahugurwa n’ubukangurambaga kuko aborozi bamwe babaga bafite inka ariko nta buryo bwo kuyabyaza umusaruro unoze bazi.”

“Ikindi kibazo cyari gihari gikomeye cyane cyari ubwikorezi bw’amata tuyajyana ku isoko, none ubu ku bufatanye na RDDP ubu hano hari imodoka. Icyifuzo rero bibaye byiza bakongera uturere two gukoreramo iyi mishinga ya RDDP na RYAF kuko bifasha aborozi”

Uyu mushinga ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo wagenewe imyaka itandatu, kugeza ubu ukaba umaze imyaka itatu.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.