Inkuru ya Ndayisaba Jean de Dieu.
Inganda eshatu zikora iby’ingufu mu gihugu cy’Ubwongereza zirateganya icyanya cy’inganda cyizaba cyitohereza ibyuka byangiza agakingirizo k’izuba muri 2040.
Ubwongereza busanzwe bufite gahunda y’uko muri 2050 nta byuka bizaba bizamukira mu kirere cya bwo ndetse iki gihugu kikaba gihagaze neza mu kubungabunga ikirere ariko ibijyanye n’ibyotsi bizamurwa n’inganda hari hakiri inzira ndende.
Power firm Drax, Equinor ndetse na National Grid ziteganya kugabanya ibyotsi by’inganda zo mu gace ka Humber Estuary hakoreshejwe ubuhanga bwo gufata ndetse no kubika CO2.
Televiziyo y’abanya Katari Al jazeela dukesha iyi nkuru yavuze ko uyu mushinga uhuriwe ho n’inganda eshatu mu gihe waba ugezwe ho ngo toni miliyoni 53 za CO2 zingana na 15% z’ibyotsi inganda zo muri iki gihugu zohereza mu kirere ngo zizafatwa zikumirwe kwangiza ikirere ndetse ngo bizarema imirimo ingana na 55,000 muri kano gace.