Kuri uyu wa mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 Akarere ka Ngoma katangije icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana. Ni igikorwa cyabereye mu murenge wa Remera, kiyoborwa na Mukayiranga Marie Gloriose, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, ari kumwe n’Umuyobozi mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo Dr. Gahima John, umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cyita ku buzima RBC, n’abandi bahagarariye inzego zitandukanye.
“Nta mubyeyi ukwiye gupfa abyara” ni yo nsanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana cyanatangiye mu Rwanda hose kikazakorwa hagati ya 14-18 Ugushyingo 2022.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose yasabye abajyanama b’ubuzima kwita ku bibazo byo kuba hari abakigaragaraho guhisha ko batwite cyane cyane abakobwa baterwa inda bakazihisha kugeza zigaragaye, nyamara amezi ya mbere ari yo ngenzi mu buzima bw’umwana; ati “Hari n’ababyeyi baba bakigaragara ko batagira mitiweli kandi batwite, ugasanga bibabuza kujya kwa muganga kandi baba bagomba kujya yo inshuro zagenwe”.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukayiranga Marie Gloriose
Dr. Gahima John uyobora ibitaro Bikuru bya Kibungo we yibukije abaturage ko bagomba guharanira ko nta mubyeyi cyangwa umwana n’umwe utakaza ubuzima kandi ubuvuzi bubabereyeho
Ati “Ntituri hano kubera hari ikibazo gikomeye cyo gutakaza ubuzima ku babyeyi n’abana, ahubwo ni uko tugomba guharanira ko nta n’umwe uvutswa ubuzima no kutitabwaho bikwiye”
Umuyobozi mukuru w’Ibitaro Bikuru bya Kibungo Dr. Gahima John
RBC ivuga ko muri iki cyumweru hateganijwe ibikorwa bitandukanye birimo kuba ababyeyi batwite bakangurirwa kwisuzumisha bakimenya ko batwite no kwihutira kujya kwa muganga igihe cyose bagize ikibazo; gutanga service zitandukanye zijyanye n’ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, zirimo gukingira Imbasa no gukingira abana bacikirije inkingo bari munsi y’imyaka itanu; gutanga ikinini cya vitamine A ku bana bafite kuva ku mezi atandatu kugeza ku mezi 59; Gutanga ikinini cy’inzoka zo mu nda ku bana bafite kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka 15 ndetse n’abantu bakuru; Hanatangwe ifunguro ryuzuye ku bana bari hagati y’amezi atandatu n’amezi 59 ndetse n’ifu ya ongera.
Andi mafoto yaranze igikorwa:
(Abana bagaburiwe indyo yuzuye banahabwa ibinini by’inzoka n’ibya vitamine A)