Advertise your products Here Better Faster

Abarimu 10 bitwaye neza bahembwe moto ku munsi mpuzamahanga wa mwarimu

Yanditswe na Malachie Tuyishime.

Kuri uyu wa 02 Ugushyingo 2022 hizihijwe umunsi mpuzamahanga wa mwarimu hahembwa abarimu 10 b’indashyikirwa bahabwa moto, harimo 5 bitwaye neza mu myigishirize n’abandi 5 bakoresheje neza inguzanyo bahawe n’umwarimu sacco, ni umuhango witabiriwe n’abarimu basaga 7000 baturutse mu gihugu hose ubera muri BK Arena ku rwego rw’igihugu witabirwa na Nyakubahwa minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard.

Mu ijambo rye Nyakubahwa Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yashimiye abarimu uruhare bagira mu guteza imbere uburere n’uburezi bw’abana b’u Rwanda abizeza ko leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugirango imibereho ya mwarimu irusheho kuba myiza.

Yagize ati “Turabashimira akazi mukora mu guha abanaa b’abanyeshuri uburezi n’uburere, bituma tuba abo turibo tugakorera igihugu cyacu, turifuza ko mwarimu agira uruhare mu kugira ubukungu bushingiye k’ubumenyi, ndasaba abarimu kugira imyitwarire myiza mukaba intangarugero aho mwarimu ari hose.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yashimiye abarimu uruhare bagira mu guteza imbere uburere n’uburezi bw’abana b’u Rwanda

Yakomeje asaba abarimu kurangwa n’ikinyabupfura n’isuku ndetse no guhora bihugura mu ikoranabuhanga n’ururimi rw’icyongereza nk’ururimi rukoreshwa mu myigishirize ndetse asaba n’ababyeyi kugira uruhare mu burezi ntibaharire mwarimu uburezi n’uburere bw’abana.

Minisitiri w’uburezi Dr Uwamaliya Valentine yashimiye ubwitange abarimu mu byiciro byose bashyira mu kazi kabo ka buri munsi kubera ko urebye umwuga w’ubwarimu ni umuhamagaro kurusha uko kaba akazi gasanzwe. Yabashimiye umusaruro mwiza bagaragaza mu burezi unagenda wiyongera buri mwaka.

Minisitiri w’uburezi Dr Uwamaliya Valentine

Muri uyu muhango kandi hahembwe abarimu 10 b’indashyukirwa mu myigishirize n’abakoresheje neza inguzanyo bahawe n’umwarimu sacco.

Uwimbabazi Chantal ni umwe mu barium bahawe moto nka mwalimu wakoresheje neza inguzanyo yahawe na mwalimu sacco yavuze ko iyi moto igiye kumufasha mu mibereho ya burimunsi.

Yagize ati “Iyi moto igiye kudufasha nk’umuryango kwiteza imbere kandi izamfasha mu kazi kanjye ka buri munsi izajya imfasha kugera ku kazi ntakererewe. Ndifuza ko n’abandi barimu bitinyuka bagasaba inguzanyo mu mwalimu sacco bakabasha kwiteza imbere, kuko njye n’ubundi ntabwo gusaba inguzanyo bihagaze nzakomeza nsabe inguzanyo nkomeze niteze imbere.

Nirere Venerande ni umwarimukazi umaze imyaka 20 mu mwuga w’ubwarimu yagaragaje ko yishimiye ibyiza ubwarimu bumaze kumugezaho ndetse n’igihembo yagenewe nk’uwakoresheje neza inguzanyo yahawe na mwarimu sacco.

Yagize ati “ndishimye cyane ndashimira umwarimu sacco kuba yarampaye inguzanyo yatumye mbasha kwiteza imbere n’umuryango wanjye.

Bimwe mu bibazo byagarutsweho n’abarimu ni ikibazo cyo kugaburira abanyeshuri ku mashuri nkuko cyagarutsweho na Mushinzimana Emmanuel urerera mu karere ka Kayonza wagaragaje ko ibiciro by’ibiribwa byazamutse mu gihe amafaranga umunyeshuri agenerwa akiri make kandi agatangirwa n’umusoro yifuza ko niba byashoboka ayamafaranga yakurirwaho umusoro.

Minisitiri w’intebe Ngirente Edouard yijeje abayobozi b’amashuri ko iki kibazo bagiye kucyigaho bakagishakira umuti kugirango abanyeshuri babashe kubona ifunguro bige neza bafata ifunguro mu buryo butagoye.

Ikindi abayobozi b’amashuri bifuza muri iyi gahunda ni ukongera ubuso bw’ibigo by’amashuri kugirango bimwe mu biribwa ibigo bijye babyihingira, Minisitiri w’intebe abaragaza ko igishoboka cyose kugira ngo gahunda yo kubagurira abana ku mashuri kigende neza leta yiteguye kugikora.

Umunsi mpuzamahanga wa mwarimu wizihizwa tariki 05 Ugushyingo buri mwaka, mu Rwanda wizihijwe uyu munsi ku ntego igira iti “Umwarimu ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi”. Wizihijwe ku rwego rw’igihugu muri BK Arena ndetse no muri buri karere.

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.