Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Abanyarwanda barashishikarizwa kwipimisha indwara zitandura bakamenya uko bahagaze, bityo bakabasha kwitabwaho hakiri kare, kuko ibimenyetso by’indwra zitandura bikunze kugaragara bigeze ku kigero cy’uko izo ndwara zahitana uzifite.
Indwara zitandura zirimo umuvuduko w’amaraso, diabetes, indwara z’umutima, indwara zo mu mutwe , Cancer n’izindi.
Bimwe mu bizitera birimo kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya nabi(kurya indyo ituzuye cyangwa kurya mu kajagari no kurya indyo imwe, kunywa itabi, kunywa inzoga, no guhumeka umwuka wanduye.
Umukozi ushinzwe ubuvugizi n’itumanaho mu ihuriro ry’imiryango irwanya indwara zidatunra(NCD Allieance) LOUS G. NGABONZIMA avuga ko ikintu kiza mu kwirinda indwara zitandura ari ukumenya uko umuntu ahagaze hakiri kare.
Agira ati”kwipimisha ukamenya uko uhagaze nibwo buryo bwiza bwo guhangana n’indwara zitandura. Uko ziboneka hakiri kare, ni nako zivurwa hakiri kare”.
Akomeza agira ati ”ikibi cyazo ntabwo zigira ibimenyetso kandi ubusanzwe nta muntu ujya kwivuza atari kubabara. Zakira zibonetse hakiri kare, ariko mu miterere yazo ziboneka zigeze ku rwego rwo kwica umuntu, bivuze ko kumenya uko umuntu ahagaze hakiri kare aribyo byamufasha”.
LOUS G. NGABONZIMA anashishikariza abantu gukora imyitozo ngororamubiri iteguwe, nk’umwe mu miti n’urukingo ku ndwara zitandura.
Ku bitiranya gukora siporo nogukora imirimo y’ingufu cyangwa gukora urugendo rurerure n’amaguru, uyu muyobozi ababwira ko “ubundi siporo ni igikorwa cyateguwe kuko iyo ukora siporo hari umusemburo wa Endolphine umubiri usohora”.
Akomeza agira ati” Mu by’ukuri iyo utabanje kwitegura ngo bijye mu mutwe ko ugiye gukora siporo, uwo musemburo nta hantu uzava. Nubwo uri guhinga ukabira icyunzwe ntahantu uwo musemburo uzava kuko ntabwo imisemburo yawe iteguwe ko uri gukora siporo”.
Yongeraho ko gukora siporo atari ugukaraga amafiriti nk’uko bamwe babivuga, ahubwo bifasha mu buryo bwo kuruhura umubiri, kurwanya umujagararo(stress) no kurwanya indwara zitandura.
Umuyobozi wa Rwanda Diabetes Association (RDA) ,Etienne UWINGABIRE, avuga ko kwegera abaturage aho bahurira nko mu masoko, mu nteko z’abaturage mu muganda n’ahandi, ari bimwe mu byafasha kubakangurira kwipimisha hakiri kare bakamenya uko bahagaze.
Agira ati”Ikintu twabonye gishoboka kugira ngo abantu babyumve bajye bipimisha hakiri kare, ni ukubegera aho bahurira tukababwira ibyiza byo kwipisha hakiri kare umuntu akamenya uko ahagaze indwara itaramurenga”.
Zimwe mu ngaruka ziterwa n’indwara zitandura harimo stroke ishobora gutera guhagarara gukora kw’igice runaka cy’umubiri (Paralise), ubuhumyi, n’ubundi bumuga.
Kuri izi ndwara zitandura leta y’u Rwanda yashyizemo imbaraga. Kugeza ubu umuturage yemerewe kujya kwisuzumisha Diabetes n’umuvuduko w’amaraso ku kigo nderabuzima kuri mituwel rimwe mu mwaka.
Indwara zitandura zihariye 70% by’imfu zihitana abantu ku isi, mu 2016 ubushakashatsi bwaragaragaje ko mu Rwanda 44% by’imfu zaturukaga ku ndwara zitandura.