Advertise your products Here Better Faster

Kwegerezwa amashuri byaba byaratangiye gutanga icyizere ku ireme ry’uburezi

Hari abanyeshuri n’ababyeyi bahamya ko batangiye kubona ibimenyetso ko kwegerezwa amashuri byatangiye kuzamura ireme ry’uburezi.

Abavuga ibi babihera ku kuba kwiga hafi bikuraho ingendo ndende ku banyeshuri, ahubwo bikongera umwanya wo gusubiramo masomo no kuruhuka bihagije.

Irankunda Joseph ni umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye mu kigo cya GS St Jean Bosco Cyangugu giherereye mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi, avuga ko kuba yiga hafi bisigaye bimufasha gusubira neza mu masomo kuruta mbere aho yabaga yananijwe n’ingendo bigatuma yigana umunaniro.

Ati “Mbere byari bigoye cyane kuko habagaho gukererwa kugera ku ishuri tugasanga aba hafi batangiye; habagaho kandi umunaniro watumaga tutiga neza. Ubu dusigaye twiga hafi nyuma yo kubaka amashuri aho twasoreje amashuri abanza, ku buryo tugira umwanya uhagije wo guhugira ku masomo kuruta mbere”.

Iradukunda avuga ko amanota yazamutse kuva aho yigiye hafi y’iwabo. Ati “Nkiga kure kubona amanota 50% byarangoraga, ariko ubu ndikurenza 60%”.

Undi munyeshuri waganiriye na Pressbox ni Mugisha Patrick na we wiga mu GS St Jean Bosco Cyangugu. Avuga ko mbere yigaga aho akoresha iminota 45 ngo agere ku ishuri rya GS Gihungwe B yigagaho agitangira amashuri yisumbuye. Ibi ngo byatumye aruhuka imvune z’inzira none asigaye abyaza umusaruro umwanya uhagije wo gusubiramo amasomo, bikaba binamaze kumwubaka mu musaruro akura mu ishuri.

Ati “Amanota yanjye yo mu wa kabiri yariyongereye kuruta ayo mu wa mbere nagiraga nkiga kure. Mbere sinakundaga gusubiramo amasomo kubera gutaha ntinze, naniwe, ariko ubu mba mfite umwanya nkasubiramo neza ibyo tuba twize”.

Umubyeyi witwa Nyaminani Flodouard ufite umwana wiga ku ishuri rya St Bruno mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi, avuga ko abona umwana we yarungutse kuko yegerejwe ishuri. Ubu ngo haboneka umwanya wo gukora imirimo yo mu rugo n’uwo gusubiramo amasomo kuruta mbere ubwo yigaga kure mu wundi murenge.

Ati “Mbere umwana wanjye yajyaga kwiga mu murenge wa Kamembe kuko yari akimara gutangira amashuri yisumbuye. Byabaga bigoye kubera urugendo rurerure yakoraga. Ubu asigaye yiga hano hirya aho yahoze yiga amashuri abanza kuko baherutse kuhubaka ibyumba by’amashuri yisumbuye”.

Mu ishusho yagutse

Agaruka ku nyungu zimaze kugaragara mu ishusho rusange, Nsabimana Theogene ushinzwe uburezi mu karere ka Rusizi avuga ko gusiba no gukererwa ku banyeshuri bitakigaragara nka mbere. Ati “umusaruro twatangiye kuwubonera ku mubare w’abana bajya ku ishuri wazamutse. Gusiba kandi na byo byaragabanutse ku buryo no gukererwa iyo dukoze igenzura mu mashuri dusanga byaragabanutse kubera amashuri yegerejwe abanyeshuri”.

Pressbox yageze no mu karere ka Muhanga, iganira na Habyarimana Daniel ushinzwe uburezi mu karere. Avuga ko ishusho yo kuzamura ireme ry’uburezi biturutse kuri aya mashuri ishingiye ahanini ku bucucike bwarwanyijwe.

Ati “Ubu ikibazo cy’ubucucike mu ishuri cyagabanutse cyane. Mbere wasangaga abana nka 70 mu ishuri rimwe, none ubu usangamo nka 50 gusa. Ibi bituma umwarimu akurikirana neza buri mwana bigatuma wa mwana adatakara bityo akavoma neza ubumenyi bumuzamurira umusaruro mu ishuri ari na wo ubyara ireme ry’uburezi”.

Mu karere ka Muhanga hubatswe ibyumba by’amashuri 388 muri 2021.

Hagati y’umwaka wa 2020 na 2022, leta y’u Rwanda yashoye miliyari 270 (270,000,000,000Frw) mu kubaka ibyumba by’amashuri bishya 22505, imisarani, n’ibikoni hirya no hino mu turere twose tw’igihugu. Ni ingengo y’imari yaturutse ku nguzanyo leta y’u Rwanda yafashe muri Banki y’isi ingana na miliyari 126 (zigenewe ubwubatsi), n’andi yari asanzwe agenewe uburezi aturutse mu ngengo y’imali ya leta.

Intego nyamukuru yari ukugabanya ingendo zikorwa n’abanyeshuri bagasangishwa amashuri hafi yabo, no kugabanya ubucucike mu mashuri.

Uwihoreye Claude ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, avuga ko kugeza ubu n’ubwo haba hakiri kare gusesengura umusaruro, ko kuba byaragabanyije ubucucike mu mashuri no kuba nta banyeshuri bagisiba cyangwa ngo bave mu ishuri kubera bagorwa no kuyageraho nko mu gihe yari kure yabo, byatanga ishusho y’umusaruro witezwe mu gusigasira ireme ry’uburezi.

Uwihorere anavuga ko gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri itahagaze, ko igomba gukomeza hagamijwe kurushaho kurwanya ubucucike mu mashuri.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.