Laurent Bucyibaruta ukomeje kuburanishirizwa i Paris mu Bufaransa yavuze ko amaze imyaka 28 yicuza kuba atararokoye Abatutsi bicirwaga muri Gikongoro yari ayoboye.
Yabitangaje kuri uyu wa 12 Nyakanga mu gihe hategerejwe umwanzuro w’urukiko kuri uru rubanza rumaze amezi abiri ruburanishirizwa mu rukiko rwa Rubanda.
Yagize, ati “Nagira ngo mbwire abacitse ku icumu ko bitigeze binjyamo mu kubatererana ku bicanyi, nahoraga nibaza nti nabafasha nte? Ni ibibazo no kwicuza bimporamo mu gihe cyose cy’imyaka 28 ishize Jenoside ibaye. Ariko mu by’ukuri sinigeze nifuriza akababaro Abatutsi ba Perefegitura. Sinigeze mbasha kubafasha n’imiryango n’inshuti zabo, ariko sinigeze nifuza kubaha abicanyi. Ukuri kuri njyewe sinigeze nifuza ko bababara, sinigeze nifatanta n’abicanyi, sinigeze nifuza ubwo bwicanyi ndengakamere”.
Ni nyuma gato y’uko ejo ku wa 11 Nyakanga 2022, urukiko rwumvise abashinjura Bucyibaruta, aho barubwiye ko kuba Bucyibaruta yari umuyobozi mu gihe cya Jenoside bidasobanuye kuyigiramo uruhare.
Uru rubanza rwa Laurent Bucyibaruta ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwatangiye ku wa 9 Gicurasi 2022, rukaba ruteganijwe gusozwa kuri uyu wa 12 Nyakanga 2022.
Rurakurikiranwa n’itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press basanzwe bibanda ku nkuru z’ubutabera.