Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Abagera kuri 707 basanzwe bakora umwuga w’ubudozi batarabyize mu ishuri bahawe impamyabushobozi n’urwego rw’igihugu rushinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro (RTB) nyuma yo gutsinda ikizamini cy’isuzuma bahawe n’uru rwego.
Abahawe izi mpamyabushobozi bavuga ko bazishimiye cyane kuko zizabongerera icyizere mu kazi kabo ndetse zikabagira abanyamwunga byuzuye bakongeraho ko kutagira impamyabushobozi byababeraga inzitizi mu gukorana n’ibigo by’imari.
Muzira Christophe umaze imyaka 20 akora umwuga w’ubudozi ari nta handi yabyigiye uretse mu kazi yagize ati “Nakoraga uyu mwuga ntafite impamyabushobozi yemeza ko uwo mwuga nywuzi by’ukuri, ariko kuba nabonye ino mpamyabushobozi binyongereye icyizere kuri njyewe, kuko umuntu wese uzajya ungana kubera ibyo nkora azajya angirira icyizere kubera iyi mpamyabushobozi”.
Nshimiyimana Daniel uyobora ihuriro ry’abakora ubudozi kinyamwuga mu Rwanda (Association of Professional Tailors) avuga ko izi mpamyabushobozi aba bahawe zizabemerera gukorana n’ibigo by’imari bimwe na bimwe kuko hari ibigo bizemera nk’ingwate bikorohereza ufite impamyabushobozi akeneye inguzanyo.
Agira ati “BDF ijya itanga garanti, umuntu ingwate afite ari seritifika gusa. Bakamugurira ibikoresho hanyuma akishyura kimwe cya kabiri, niba yakoze poroje ya miriyoni eshanu akishyura nka miriyoni ebyiri, urumva ko y’uko nta yindi ngwate asabwa. Mu gihe umuntu udafite seritifika yavutswaga aya mahirwe”.
Umuyobozi mukuru muri minisiteri yabakozi ba leta n’umurimo ufite umurimo mu nshingano Mwambari Faustin avuga ko gutanga impamyabushobozi abakozi bagaragaje uburambe n’ubushobozi bukenewe nubwo baba batarabyigiye mu mashuri asanzwe ari uburyo bwiza bwo gushimangira agaciro gakomeye k’ubumenyingiro ku isoko ry’umurimo.
Uyu muyobozi yasabye aba badozi ko nyuma yo gufata izi mpamyabushobozi abari basanzwe bakora mu buryo butanditse bagomba kwandikisha imirimo yabo bityo bikarushaho guteza igihugu imbere.
Ati “Izi mpamyabushobozi muhawe ni intangiriro nziza yo kuva mu mirimo itanditse kuri bamwe, mugakora imirimo yanditse kandi mukagira uruhare mu iterambere ry’igihugu ndetse n’iterambere rya buri wese ku giti cye”.
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’ighugu rushinze guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro Eng. Paul Umukunzi yabwiye abahawe izi mpamyabushobozi ko umwuga bakora ari ingenzi muri gahunda yo kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda), ndetse abereka ko bagomba kunoza ibyo bakora kuko hari isoko rihagije bagomba guhaza agendeye ku mubare w’abanyarwanda bakeneye imyambaro.
Yagize ati “Turashaka kugabanya cyane ibyo dutumiza hanze bijyanye n’imyenda, kubona dufite abanyarwanda bagera kuri miriyoni 13 zirengaho gato, buri wese muhuye aba yambaye, bivuze ngo ku munsi imyenda irenga miriyoni 13 iba yambawe kandi iyo bucyeye barahindura, isoko ryo kwambika abanyarwanda ni rinini cyane. ibyo mukora mushyiremo imbaraga ku buryo tugabanya ibyo dutumiza hanze .
Eng. Paul avuga ko iki ari igikorwa kizakomereza no ku bakora indi myuga batigite mu ishuri bisanze ahubwo bigiye mu kazi bamaze igihe runaka bakora mu buryo bwo kunoza umurimo.
Abahawe ikizamini cy’isuzumabushobozi ngo bahabwe izi mpamyabushobozi bari 800 ariko ababashije kugaragaza ko bafite ubushobozi bakagitsinda bakaba bahawe impamyabushobozi ni 707, mu gihe ihuriro ry’abadozi b’abanyamwuga ribarura abanyamuryango banditse barenga 2000 hirya no hino mu gihugu.
Andi mafoto yaranze igikorwa