Yanditswe na Ndayisaba Jean de Dieu.
Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’uburezi ushinzwe ikoranabuhanga n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro madamu Irere Claudette, agira inama abagitekereza ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) ari ay’abadashoboye ndetse n’abatarumva neza akamaro kayo guhindura imyumvire, bitewe n’uko icyerekezo cy’iterambere u Rwanda ruganamo abenshi mu bazajya babona imirimo mu gihe kiri imbere ari abazaba barize muri bene aya mashuri.
Ibi yabivuze ubwo abayobozi muri za minisiteri zitandukanye abahagarariye urwego rw’abikorera ndetse n’abashinzwe guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro bagiraga ibiganiro nyunguranabitekerezo ku mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro nk’isoko y’imirimo ku rubyiruko mu gihe kizaza.
Madamu Irere abona ko ari cyo gihe ngo urubyiruko rwitabire kwiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuko bihesha akazi abayize ku kigero cyo hejuru ugereranyije n’abiga amasomo asanzwe kandi batarinze kwicara igihe kirekire ndetse ko n’ababa bararangije amasomo asanzwe hari abo bisaba kurenza ho imyuga kugira ngo babashe kubona akazi.
Agira ati “Abanyeshuri barangiza muri TVET 60% babona akazi cyangwa se bakakihangira. Hari n’ubwo badategereza kurangiza, ikindi cya kabiri, muri porogaramu zo kwigisha imyuga by’igihe gito iyo tuzishyize ho tubona abarangije kaminuza zisanzwe badafite imirimo baje kwiyongereraho umwuga kugirango babashe kubona imurimo”.
N’ubwo umubare munini w’ababona akazi ari abarangiza muri TVET, umubare wabitabira amasomo asanzwe uracyari hejuru ugereranyine n’abitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro kuko kugeza ubu 31% by’abarangiza ikiciro rusange ari bo bajya muri TVET mu gihe uyu mubare ugomba kugera kuri 60% muri 2024.
Mu gihe nibura 60% by’abarangiza amasomongiro babona akazi, biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 abangana na 86% bazajya barangije aya masomo bazajya bahita babona imirimo nyuma y’amezi atandatu gusa.
Ukutagira abafite ubumenyingiro benshi ni imwe mu mpamvu zituma umugabane wa Afurika utumiza ibintu byinshi hanze ya wo akenshi bikagendaho amafaranga menshi nyamara byakabaye bikorerwa imbere muri Afurika, hakiyongeraho no kuba hari imitungo kamere kuri uyu mugabane itabyazwa umusaruro bitewe n’uko nta bakozi bafite umumenyi bwo kubikora.
Umuryango wabibumbye uvuga ko hagati ya 2016-2018, umugabane wa Afurika watumije 85% by’iribwa wari ukeneye bigendaho miriyari 35 z’amadorari y’abanyamerika utabariyemo ibindi byinshi bigitumizwa hanze y’uyu mugabane nyamara byakabaye bikorerwa muri Afrika.
Eng Paul Umukunzi uyobora urwego w’igihugu rushinzwe guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro (RTB) asanga iki ari igihombo gikomeye bityo akabona ko ari ngombwa kurushaho guha amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro imbaraga ndetse no gukangurira urubyiruko kuyitabira.
Ati “Kugeza ubu muri Afurika turacyatumiza hanze hafi ya byose mu byo dukeneye, kugira ngo tugire icyo tubihindura ho, amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ni cyo gisubizo”.
Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu guteza imbere amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro aho nibura muri 2024 abanyeshuri bangana na 60% by’abazajya barangiza icyiciro rusange bazajya bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro ndetse muri uwo mwaka muri buri murenge hazaba harimo nibura ishuri rimwe ryigisha imyuga n’ubumenyingiro.