Mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta rukomeje kubera i Paris mu Bufaransa humviswe abatangabuhamya barimo Dismas Nsengiyaremye, wari minisitiri w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1992-1993, wavuze ko nta nabi yageza aho kujya mu bwicanyi yari amuziho.
Kuri uyu wa 16 Gicurasi, urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwakomeje kuburanisha Laurent Bucyibaruta wabaye perefe w’icyari perefegitura ya Gikongoro. Bucyibaruta akurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Urukiko rwatangiye rwumva ubuhamya bwa Dismas Nsengiyaremye wabaye minisitiri w’intebe w’u Rwanda hagati ya 1992 na 1993. Nsengiyaremye w’imyaka 77 y’amavuko yari mu rukiko nk’impuguke, nyuma yo gusabwa n’uburanishwa, Laurent Bucyibaruta.
Nsengiyaremye yabwiye urukiko ko yabonaga Bucyibaruta yubahiriza amabwiriza yatangwaga na guverinoma, aho abaperefe bayagezwagaho na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.
Ati: “Bucyibaruta nabonaga ntaho abogamiye kandi yari inyangamugayo mu kazi yari ashinzwe. Nta shyaka wabonaga abogamiyeho, yubahirizaga amahame. Ibyo ni byo nabonaga igihe nari minisitiri”.
Yongeyeho, ati “Uko nzi Bucyibaruta ni uko ari umuntu utemera akarengane. Ntabwo muzi agira nabi, ndetse sinigeze mubona afite ibitekerezo bihembera urwango na Jenocide. Kuva muzi ari muto, icyo atemera arakivuga, ntabwo uko muzi yabasha kugira nabi”.
Yavuze ko agendeye ku buryo yari asanzwe amuzimo, atamukekera kuba yaragize uruhare mu kwica Abatutsi.
Nsengiyaremye yanavuze ko we na Bucyibaruta bari inshuti, banakorana neza muri icyo gihe, yewe ko n’igihe Bucyibarura yari akigera mu Bufaransa yamuhamagaye akamwitaba.
Urukiko kandi rwumvise ubuhamya bwa François Xavier Nsanzuwera, umunyamategeko wabaye umushinjacyaha mukuru wa Repubulika mu Rwanda hagati ya 1990 na 1994. Uyu yahamagajwe n’ubushinjacyaha.
Nsanzuwera yabwiye urukiko ko mu gihe cya Jenoside abaperefe batari bashyigikiye ubwicanyi bishwe, yewe bakanasimbuzwa. Abo bishwe yatanzeho ingero ni Habyarimana wayoboraga Butare, na Ruzindana Godefroid wayoboraga Kibungo.
Avuga ko Leta y’icyo gihe yavuze ko abo bishwe bashatse kubangamira umugambi bityo ko ngo bagombaga gukanirwa urubakwiye.
Ati “Abagumye mu myanya yabo y’ubuyobozi n’iy’ubucamanza, bagombaga kuba bemeye kujyana na gahunda zihari”.
Nsanzuwera yabwiye urukiko ko kuwa 19 Mata 1994, ubwo Sindikubwabo Théodore wari perezida wa leta y’abatabazi yari yagiye ku Gikongoro – ahayoborwaga na Laurent Bucyibaruta – ko Bucyibaruta ubwe yatanze impamvu eshatu zatumye abatutsi bicwa, zirimo: Uburakari bw’abaturage kubera ko perezida Habyarimana yishwe; Ubwoba bw’uko ingabo za FPR zigiye kubageraho zikazabica; Inzara yibasiye perefegitura ya Gikongoro.
Nyuma yo kumva abatangabuhamya, Perezida w’urukiko yabajije Laurent Bucyibaruta niba yumva urubanza rwakomeza, amusubiza ko hari umuforomokazi umukeneye bityo ko bahagarika iburanisha, ari nabyo urukiko rwahise rwemeza.
Urubanza rurimo gukurikiranwa n’itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press basanzwe bibanda ku butabera. Rwatangiye ku wa 9 Gicurasi 2022, bikaba biteganijwe ko ruzasozwa ku wa 12 Nyakanga 2022.
Laurent Bucyibaruta wavukiye mu cyahoze ari Komini Musange mu 1944, arashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi binyuze mu bikorwa birimo: kuba yaba yarayoboye Interahamwe mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye harimo: ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Cyanika na Kaduha hagati y’itariki 21 na 22 Mata 1994; ubwicanyi bwakorewe muri gereza ya Gikongoro; no ku ishuri ry’abakobwa rya Kibeho (Ecole des filles de Kibeho) ku itariki 7 Gicurasi 1994.
Ikindi kivugwa mu byo akurikiranyweho ni uko Bucyibaruta yashutse Abatutsi kwikusanyiriza mu ishuri rya tekiniki rya Murambi, abasezeranya ko bagiye guhabwa ibyo kurya. Nyuma rero haje kuza abicanyi barahabicira ku matariki ya 20 na 21 Mata 1994.