Advertise your products Here Better Faster

Ibyo wamenya ku rubanza rwa Bucyibaruta ruburanishirizwa mu Bufaransa

Hagati y’itariki 9 Gicurasi n’iya mbere Nyakanga, mu gihugu cy’Ubufaransa haraburanishwa urubanza rw’umunyarwanda witwa Bucyibaruta Laurent, ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ni urubanza ruburanishirizwa mu rukiko rwa Rubanda (Cour d’Assises). Bucyibaruta akurikiranyweho kuba yarashishikarije abaturage gukusanya inkunga zo kugura intwaro zo kwica Abatutsi, no gutanga amategeko ku nterahamwe yo gukora ubwicanyi ahantu hatandukanye.

Uwo Bucyibaruta Laurent ari we

  • Yavukiye mu cyahoze ari Komini Musange mu 1944
  • Yabaye Burugumesitiri, aba Superefe, aba na Perefe wa Kibungo 1985-1992
  • Nyuma yabaye Perefe wa Gikongoro (1992- 1994), ari n’umuyobozi wa komite ya Perefegitura y’urubyiruko rw’Interahamwe
  • Yahungiye mu Bufaransa mu 1997

Ibyo Bucyibaruta ashinjwa

Amakuru ava mu batanga ubuhamya avuga ko Bucyibaruta yayoboye Interahamwe mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye harimo: ubwicanyi bwakorewe Abatutsi kuri Paruwasi ya Cyanika na Kaduha hagati y’itariki 21 na 22 Mata 1994; ubwicanyi bwakorewe muri gereza ya Gikongoro; no ku ishuri ry’abakobwa rya Kibeho (Ecole des filles de Kibeho) ku itariki 7 Gicurasi 1994.

Ikindi kivugwa ni uko Bucyibaruta yashutse Abatutsi kwikusanyiriza mu ishuri rya tekiniki rya Murambi, abasezeranya ko bagiye guhabwa ibyo kurya. Nyuma rero haje kuza abicanyi barahabicira ku matariki ya 20 na 21 Mata 1994.

Ibyo wamenya ku rukiko rwa rubanda (Cour d’Assises)

Urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises) ni urukiko ruburanisha ibyaha bikomeye, birimo ubwicanyi, ibyaha by’ubugome, ubujura bwitwaje intwaro, ibyaha byo gufata ku ngufu ndetse n’ibivugwamo amarozi.

Ni urukiko ruburanisha ibyaha bishobora guhanishwa igifungo kirengeje imyaka icumi, gishobora no kugera ku gifungo cya burundu.

Urukiko rwa rubanda ruba rugizwe n’abacamanza batatu babigize umwuga kandi babihoramo, hakiyongeraho abaturage 12 b’inyangamugayo batoranijwe muri rubanda.

Mu gufata icyemezo no guhana, abacamanza babigize umwuga bagendera ku mwanzuro w’inyangamugayo, bakagena igihano bashingiye ku cyo amategeko ateganya. Ni bo bashobora kwemeza ko uregwa agirwa umwere, agira ibyo yishyura, cyangwa ahanishwa igifungo.

Jean Claude Kubwimana

Jean Claude Kubwimana

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.