Advertise your products Here Better Faster

Bimwe ku busobanuro bwimbitse bw’isomo ryigishwa muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL .

Uyu munsi tugiye kubavira imuzi bimwe mu byo wamenya kuri  faculty ya Graphic design na department ziyigize mu byigishwa muri GRAPHIC DESIGN, birumvikana ko ijambo <<Graphic design ari ijambo ry’icyongereza>>, ugenekerereje mu Kinyarwanda ni ubugeni,buturuka mu bintu umuntu aba yihimbiye, icyo kintu wagihimba wagishyira hagaragara, kikagaragarira amaso ya buri muntu wese byaba mu bwiza, k’uburyo buri muntu wese agitanagira, aho uwo wagikoze usanga yagishyizemo n’akabanga, bigatuma umuntu agitekerezaho kugirango abashe guhishurirwa, icyo kintu ni ikihe?

Graphic design rero harimo ibice byinshi, harimo ibyo bita final art, ari byo bijyanye no gushushanya, bijyanye no kubumba, hakazamo nibindi bikorwa bukoresheje computer ari nabyo byitwa graphic design cg SG mu magambo ahinnye, ibyo bijyanye na computer, ni bwa buryo nanone bwo guhanga, gushaka igihangano cyawe ukagishyira ahagaragaraariko ubinyujije muri za machinekabuhariwe za mudasobwa arizo rimwe narimwe abantu bibagora kumenya igihe icyo cyose. Urugero twatanga ifoto y’umuntu, kuba wafata ifoto y’umuntu, ukayikuraho igice kinyuma aricyo twita background, ukaba wamuvana aho yari ari ukamushyira ahandi hantu wowe wahisemo, rimwe na rimwe usanga biba ari urujijo bw’uburyo uwabikoze yabikoze, ibyo rero abantu bibaza nibyo twe muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL twigisha, ibyo byose byitwa Graphic design cg computer graphic design.

Rero nkuko mubyumva muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL ibintu byose bihigishwa biri digitalize,none ubu turimo turagusobanurira wowe urimo gusoma iyi nkuru, ubu rero tugiye kuva imuzi iri somo ryitwa Graphic design, ubundi graphic design yigishwa m’uburyo bugezweho, ubundi kwiga Graphic design muri IBTC, tugira uburyo bumwe ariko bubumbiyemo ibice 3, hari igice kijyanye no gu processinga amafoto, gutunganya amafoto, kumenya gukora ifoto nibanta rumuri ifite, kurwongera, niba idafite amabara meza, kuyashyiramo, kuba ushobora gufata abantu ukabahuza mu mafoto, gukora amafoto passeport , gukora y’amafoto asanzwe aba yafotowe m’ubukwe dusanzwe tubona akenshi iyo twasuye abageni, ibi byose tubikorera mu ma software agiye atandukanye nkuko navuze haruguru yuko ari ibintu bikorerwa mu mashini, rero dukoresha hari aho dukoresha software yitwa Photoshop, ni software ya adobe, adobe ni uruganda rumenyerewe, ruzwi ku isi, navuga ruri kumwanya wa mbere mu bijyanye no gutunganya ibintu byose bikoresha ikoranabuhanga m’ubugeni, video, animation na website design, niyo mpamvu ubu bugeni bwacu twigisha buri digitalize, dukoresha adobe photoshop.

Iyo turangije ibjyanye no gutunganya amafoto, kuko tugira uburyo bwinshi, noneho dutangira kukwigisha ibijyanye n’ibihangano mpimbano ariko mu mashusho aribyo twita ama shape, ari hamwe uzasanga rimwe na rimwe, ari ibyapa, navuga ngo ibyapa nganzamarumbo, binini aribyo bita Billboard,tubasha kubyigisha no kubikora, ibi byose tubyigisha abanyeshuri dukoresheje ibyo bita adobe Illustrator, ibyo bituma umunyeshuri ashobora kuba yakwicara akaba yakwikorera  icyapa kinini, tuvuge n’urugero, aramutse  ahawe nk’akazi na bralirwa k’uburyo ashobora kumubwira ati” dukorera icyapa tuzashyira wenda ku muhanda Mugonero-kabaya ni urugero, akaba yakora icyapa kingana gutyo k’uburyo ya ba ari wa mukiriya yishima bitewe n’amasomo cg isomo aba yaraherewe muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL, icya 3 tubigisha nanone kuba bakora ibitabo, ni ukuvuga ngo kubasha kuba wakora ibitabo byaba ari magazine, byaba ari ibitabo  navuga  ama Novo, ni ubwoko bw’ibitabo icyo gihe byo bigiye bitandukanye, tubikorera muri software yitwa adobe Indesign, bishatse kuvuga ngo muri cya gihe cy’ukwezi kumwe bitewe n’amahitamo ya software wahisemo cg amezi atatu niba wabihsemo byose.

Umunyeshuri wize IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL aba afite amasaha 2 k’umunsi nkuko twabivuze haruguru muri website design, nicyo kimwe no muri Graphic design cg muri Film making. Ibyo byose nibanzeho (Graphic design), ukwezi kumwe cg amezi atatu bitewe nibyo yahisemo, bijya kurangira aamaze kubyiga neza no kubimenya kubikora neza cyane, icyo gihe bituma aba afite atout, amahirwe yo gutuma inganda, ayaba ari abikorera, yaba ari ibigo bya Leta bamukenera kuko aba ari capable Ashoboye kuba yatunganya ifoto, yamara gutunganya ifoto akayihuza nizo bita basic shapes dukorera muri Illustrator  cg ama shapes atandukanye, yarangiza akaba yabishyira muri Bill board, yarangiza akaba yabikorera igitabo, akaba yabikorera ama bronchures, akaba yabikorera ama fyliers, akaba yakora ama invitations, akaba yakora ama business card, icyo gihe izo software zose uko ari eshatu  azi coverinze, azizi neza kandi zose cg imwe bitwe no guhitamo ke (biba akarusho iyo azize zose), ni ukuvuga ngo aba ari umu expert muri icyo kintu.

Ikindi kintu cy’akarusho muri graphic design tugira uburyo tunabigisha, tunab’poweringa kuba bashobora kuba bahuza iyo  graphic design bize n’ibindi bindi ibyo aribyo byose. Urugero, kuko tuvuga yuko graphic design ari pillier (inkingi mwikorezi),y’ibintu byose, yaba muri film, yaba ari muri web, kuko iyo urebye nko muri website, ukagenda ugafungura nka website ya MTN, uragenda ugasanga hariho banner ya <MTN> ikubwira ngo click ahangaha, urebe information, bigende gutya na gutya, ariko nimbi ugiye gu clicka aho ngaho, usanga uba ugiye kubi clickira muri telephone mobile, ugasanga information baguhaye niyijyanye na M2U, nibijyanye na mobile money,ariko biri m’uburyo bushushanyije, biriya rero ntago ari ibintu byikora, bikorwa n’umuntu uba warize graphic design, akabasha kuyivanga na web,ikindi kindi natangaho urugero muri monde ya sinema mujya mubona iyo film itangiye, itangira bashyiraho amagambo, itangira bashyiraho ama logos, yaba ari film documentaries, ikarangira bashyiramo amafoto, bashyiraho amagmbo, bagakora naza pochette ku mpande.

Akenshi iyo tugiye kugura film,tubanza tukareba ibyiza byayo kuri pochette, tukareba abakinnyi bakinnye film kuri pochette,uburyo amagambo yanditse,biriya byose nk’umuntu wize graphic design, umastaringa photoshop, umastaringa ( wumva neza gukoresha) illustrator, umasteringa Indesign, ubu ari capable, ashoboye kubikora, niyo mpamvu rero muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL tubi combunant byose uko ari 3 kugirango (N.B: icyakora bitewe nibyo uzibandaho muri business ukora ushobora no kwiga ikintu kimwe gusa),… umunyeshuri wese waje kwiga muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL avemo ari umunyeshuri  ukenewe ku isoko ry’umurimo, k isoko hanze, ikindi cya 3 navuga mbere yuko mbasezera; ni ukuvuga ngo monde turimo turagendamo, ni monde iri digitalize.

Mwarabibonye gahunda ya leta ni iyo gukura bya byapa navuga bya giturage mu mihanda, ubu mu minsi iri imbere hagiye kuza ibyapa, anako byaraje,, ibyapa biri digitale, bishatse kuvuga ngo umuntu wo muri ino minsi akazi, muri ino minsi ugiye gukenerwa, ni umuntu uzaba yarize graphic design, rero nkuko IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL twafashe iya mbere mukundenda muri iyo nzira twabanjirijemo bose mu Rwanda no muri congo kuva 2012,umunyeshuri wese wize muri IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL ushaka kuabaza uwahize n’uwaharangije, bose bafite navuga mahirwe 100% kuri iro soko rigiye kuza mu gihugu, nako isoko barigezeho déjà.

Murakaza neza muri IBTC, dukorera kwa Rubangura muri etage ya 4, umuryango wa 6, tunakorera kuri city plaza muri etage ya 2, umuryango wa 2.Ukeneye ibindi bisobanuro waduhamagara kuri 0788543002/0788834503/0788558094. Mushoboa kandi kudusura kuri website ya IBTC FILM AND DESIGN SCHOOL ariyo: www.ibtcfilmschool.com

Pressbox Author

Pressbox Author

Pressbox news reporter

Leave a Replay

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.